Guma mu Rugo: Isomo rikomeye ku baryaga ari uko bakoze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 18 Mutarama ni bwo Inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro wo gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa Coronavirus bwari bukomeje kwiyongera muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda, icyemezo cyanaje kongerwaho icyumweru n’Inama y’Abaminisitiri mu Ijoro ryakeye.

Izi ngamba zituma abantu benshi batakaza imirimo, barimo cyane cyane abakora imirimo idafite amasezerano, bazwi nka ba nyakabyizi. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw’abantu badafite akazi muri Gicurasi umwaka ushize, ubwo hari hashize igihe gito Guma mu Rugo ya mbere irangiye, ibi bigasobanura ko n’ubundi nyuma ya Guma mu Rugo ya kabiri mu Mujyi wa Kigali, imibare y’abadafite akazi ishobora kuzakomeza kwiyongera.

NISR yavuze ko muri Gicurasi umwaka ushize, umubare w’abantu bari hejuru y’imyaka 16 bafite akazi bari 4.104.303, bingana na 55,2% by’abantu bose bari ku isoko ry’umurimo. Mu gihe Abashomeri bari biyongereyeho abantu 368.484.

Ubwo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2021, mu Murenge wa Remera, mu kagari ka Rukiri ya Kabiri habaga igikorwa cyo gutanga ibiribwa ku bagizweho ingaruka na Coronavirus, abaganiriye na IGIHE bavuze ko Guma mu Rugo ibasigiye amasomo akomeye arimo n’iryo kwiga umuco wo kwizigama.

Mugabo Yassin ufite umuryango w’abantu batatu, mbere ya Guma Rugo yari asanzwe atunzwe n’akazi ko gutwara abantu kuri moto, yavuze ko Guma mu Rugo yabagizeho ingaruka zikomeye, ariko ko bakuyemo amasomo akomeye.

Ati ”Tumaze ibyumweru bibiri turi mu rugo, urabona ko ubuzima bw’iki gihe buba bugoye, turya ari uko twasohotse, iyo ugiye rero mu buzima butuma udasohoka urumva umuryango uba ufite ikibazo".

Yakomeje agira ati ”Isomo nkuyemo rinakomeye, ni ukumenya kurya duke utundi nkatuzigama. Niba nabonye amafaranga 500 Frw nkamenya ko nizigama 200 Frw, naba nabonye 1000 Frw nkazigama 500 Frw . Irya kabiri ni ukumenya ababaye. N’ubwo bimeze bityo, birashobora kuba nari mbayeho mbabaye ariko hari ikindi byanyigishije cyo kumenya mugenzi wawe ubabaye”.

Twagirimana Joseph nawe utuye muri aka Kagari, akaba ari mu bahawe ibiribwa, yabwiye IGIHE ko nawe bimusigiye isomo ryo kuba mu gihe cyose abonye amafaranga, agomba gutangira gutekereza uburyo azajya yizigama.

Ati ”Isomo rikomeye cyane, ni uko twatangira gutegura kare ejo hazaza, ubu byadusigiye isomo ry’uko igihe cyose tubonye umushahara cyangwa ubushobozi bwose bubonetse, twagira uburyo twizigama kugira ngo dutegure ejo hazaza, ku buryo hagize ikindi kiba, twajya tuba tubyiteguye neza.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey yabwiye IGIHE ko mu tugari tune turi mu murenge wa Remera twahawe ibiryo, abantu bagera ku 1 800 bamaze guhabwa ibiribwa mu baturage 4 365 bagize uyu Murenge. Yavuze ko babatoranyije hagendewe ku bababaye kurusha abandi.

Muri rusange, abatuye mu Mujyi wa Kigali bagera ku bihumbi 72 babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze, kandi Guma mu Rugo ikaba yarahagaritse imirimo yabo.

Abanyakigali bari guhabwa ibiribwa nyuma yaho bashyizwe muri Guma mu Rugo
Ibiribwa bahabwa birimo ibishyimbo, umuceri na kawunga
Karamuzi Godfrey yavuze ko abagera ku 1 800, mu tugari tune turi mu Murenge wa Remera bahawe ibiryo
Mugabo Yassin yavuze ko Guma mu Rugo imusigiye isomo ryo kuba mu gihe cyose abonye amafaranga, agomba gutekereza uburyo bwo kwizigama
Twagirimana Joseph yavuze ko Guma mu Rugo igiye gutuma bazajya bizigamira



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guma-mu-rugo-isomo-rikomeye-ku-baryaga-ari-uko-bakoze
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)