Mani Martin yazirikanye abakundana mu ndirimb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Sogea' iri kuri Album ye yise 'Afro' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Ndetse uyu muhanzi amaze iminsi ari gutegura indirimbo nshya yakubiye kuri Album ye nshya. Mu gihe abakundana bitegura kwizihiza umunsi wa Saint Valentin, Mani Martin yabwiye INYARWANDA ko yatekereje kubakorera indirimbo yise 'Sogea'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'SOGEA' YA MANI MARTIN

Ni indirimbo yuje amagambo y'imitoma yiganjemo ururimi rw'Igishwali rukoreshwa cyane mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba n'ahandi. Hari nk'aho aririmba agira ati "Egera iruhande rwanjye, unyegere nguhe urukundo."


Mani Martin yakoreye indirimbo abantu bakundana

Mani Martin akomeza ati "Sogea ni indirimbo numva natura abantu bose bakundana cyane cyane mu gihe twegereza umunsi wahariwe abakundana,' Uyu muhanzi yavuze ko kuba yararimbye iyi ndirimbo mu Giswahili ari 'inspiration yaje muri ubwo buryo'.

Ati 'Kimwe na Muzika urukundo ni urundi rurimi duhuriraho twese, ntibisaba ururimi uru n'uru, urwo wabivugamo rwose iyo ari urukndo amarangamutima y'urufite arabikurura.:

Martin yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Rwagasabo' yakoze mu buryo bwa Acapella. Ni indirimbo ze zatumye ataramira ahakomeye.

Uyu muhanzi kandi ari mu abagize akanama nkemurampaka kazafasha Patrick Nyamitari kwemeza abegukanye irushanwa rye rigamije kurwanya inda zitateganyijwe. Mani Martin yazirikanye abakundana mu ndirimbo 'Sogea' iri mu rurimi rw'Igiswahili.


Mani Martin yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Sogea'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'SOGEA' YA MANI MARTIN



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102911/mani-martin-yazirikanye-abakundana-mu-ndirimbo-sogea-iri-mu-rurimi-rwigiswahili-video-102911.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)