COVID-19 : Amabwiriza arahinduka ariko kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera ntibihinduka- CP Kabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare ubwo yari kuri televiziyo y'u Rwanda ubwo yari mu kiganiro cyagaragazaga ishusho yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

CP John Bosco yabivuze mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare hatangira kubahirizwa amabwiriza mashya yashyizweho n'inama y'Abaminisitiri yateranye tariki ya 19 Gashyantare 2021, aya mabwiriza akazageza tariki ya 15 Werurwe 2021.

CP Kabera yagize ati 'Leta igenda ifata ibyemezo bitewe n'imiterere y'icyorezo cya COVID-19, ariko abantu bagomba kumenya ko kwambara agapfumunwa kandi neza byo bitahindutse, guhana intera hagati y'abantu ni ngombwa, utubari turakomeza gufunga, ibirori n'andi makoraniro ahuza abantu ntabwo byemewe, abantu bagomba gukomeza kugira isuku bakaraba amazi meza n'isabune, bagomba gukomeza kubahiriza amasaha y'ingendo n'andi mabwiriza yose atangwa.'

CP Kabera yavuze ko n'ubwo ibi bintu bivugwa kenshi ariko hakunze kugaragara bamwe mu bantu babirengaho nkana. Yibukije abantu bafite ibikorwa byo gucuruza amafunguro muri za resitora kuzirinda amakosa yakunze kubaranga mu minsi yashize mu rwego rwo kwirinda ko byakongera gukurura ibibazo byo gukwirakwiza COVID-19.

Yagize ati 'Muribuka ko mu minsi yashize hari abantu bajyaga muri resitora gufata amafunguro ariko bakirirwamo barimo kunywa inzoga mu buryo bwa rwihishwa. Wasangaga hari abashyira inzoga mu materemusi bakanywera inzoga mu bikombe by'icyayi. Ugasanga abantu biriwe muri resitora ndetse bamwe ugasanga banasinze kandi utubari tutemewe.'

Yavuze ko mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri yo kuwa 19 Gashyantare harimo umwanzuro uvuga ko guhera tariki ya 23 Gashyantare resitora zemerewe gutangira ibikorwa byazo ariko hakubahirizwa umubare wa 30% w'abantu basanzwe bakira. CP Kabera yasabye abafite resitora kuzubahiriza iyo mibare kuko no mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi bazajya babigenzura.

Ati 'Bene resitora babashe kubahiriza imibare, bamenye umubare w'abantu bari basanzwe bakira noneho bahere aho bamenya 30% by'abantu bagomba kuzajya bakira. Igihe Polisi izaba irimo kugenzura izajya ibabaza iyo mibare.'

Ku bijyanye no gukora siporo, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko Minisiteri ya siporo yasohoye urutonde rwa siporo zemewe gukorwa ndetse n'amabwiriza agomba kubahirizwa mu kuzikora. (Amabwiriza ya misiteri ya Siporo)

CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ari inshingano za buri muntu kandi akabikora atabanje kubihatirwa cyangwa ngo akorere ku jisho, buri muntu akumva ko hatagamijwe guhana abarenga ku mabwiriza. Yavuze ko Polisi ku bufatanye n'abaturage ndetse n'izindi nzego yiteguye kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ivomo : Urubuga-RNP

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-19-Amabwiriza-arahinduka-ariko-kwambara-neza-agapfukamunwa-no-guhana-intera-ntibihinduka-CP-Kabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)