Petersbakers yafunguye ishami i Rubavu idabag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baturage b'Akarere ka Rubavu na mwe bo muri Goma nimwakire umwami wa cake muri Kigali no mu Rwanda hose wabagendereye! Uwo ni Petersbakers kompanyi izwi n'iyonka muri Kigali kubera cake zabo zitangaza umuhisi n'umugenzi. Gukundwa no kwamamara kwa cake zikorwa n'iyi kompanyi, ikibyihishe inyuma ni ubuhanga bazikorana zikaryohera ijisho mu kuzirena, ukongeraho icyanga cyazo bigaherekezwa na serivisi nziza batanga.

Ni inkuru wahamirizwa n'abantu benshi bazisogongeyeho. Uti abo bantu umuntu yabakura he? Muri bo harimo ab'amazina azwi mu gihugu yaba abahanzi b'ibyamamare, abanyamakuru baryubatse (izina), abakobwa batwaye amakamba y'ubwiza mu marushanwa anyuranye yaba Miss Rwanda, n'ayandi. Aba bose ugize umwe muri bo uganira nawe, yakubwira uburyo yakuriye ingofero Petersbakers. Si amakabyankuru, soma iyi nkuru urebe ibyamamre byakorewe cake na Petersbakers.

TOP 50: Knowless, Buravan, MTN, Naomie, Liliane na Gitwaza mu byamamare byakorewe 'Cake' na Petersbakers imaze kuba ubukombe

Petersbakers ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, i Remera hafi na Zigama CSS, hashize iminsi micye iyi kompanyi ishinze ibirindiro mu karere ka Rubavu, intego akaba ari ukugera mu gihugu hose. Mu itangazo Petersbakers yageneye abanya Rubavu, yasabye buri umwe ufite ubukwe, ibirori by'isabukuru y'amavuko, cyangwa ibindi birori ibyo ari byo byose, kubagana kuko bakorera cake zigezweho kandi mu gihe gito ugahita uyibona. Bafite kandi Fast Food, inkoko, ifi, burusheti zokeje neza n'icyayi cy'akataraboneka, Jus nziza n'ibyo kunywa bitandukanye.


Ubusitani bwa Petersbakers ishami ry'i Rubavu

Ku bantu batuye i Rubavu bifuje kuva kera amahugurwa yo gukora cake, nabo basubijwe, kuko muri Petersbakers bagufitiye amahugurwa y'amezo 3, ugasoza nawe wakwihangira umurimo. Amafaranga umuntu yishyura ku kwezi kumwe, ni macye cyane yoroheye buri wese. Petersbakers i Rubavu bakorera mu Kizungu ahateganye na Army Shop cyangwa ukabahamagara kuri telefone ikurikira; 0789944444 cyangwa ugakora 'Order' kuri www.petersbakers.com no kuri paji yabo ya Instagram ariyo @petersbakers_official1

Petersbakers yageze no muri Miss Rwanda!


Muri kompanyi zizahemba abakobwa bazegukana amakamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, harimo na Petersbakers izahemba 1,800,000 Frw umukobwa uzegukana ikamba rya 'Miss Congeniality 2021'. Petersbakers ifatwa nk'umwami wa cake mu Rwanda muri iki gihe, izaha abakobwa 20 bazagera mu mwiherero amahugurwa ajyanye no guteka indyo zitandukanye, gukora cake n'ibindi bijyanye n'ibizwi nka 'Banking' mu rwego rwo kubafasha kugira ubumenyi bwihariye nk'abari babereye u Rwanda.

Mugwaneza Peter Umuyobozi Mukuru wa Petersbakers akaba na nyiri iyi kompanyi, yabwiye INYARWANDA ko bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo bashyigikire urugendo rw'iterambere rw'umwana w'umukobwa no kubafasha kumenya uko bategura ibyo kurya byiza. Ati: "Gushyigikira abari n'abategarugori, ni byo dushyize imbere ni yo mpamvu tuzabaha amahugurwa baziga 'Banking' ariko bige no guteka muri rusange. Umwali aba agomba kumenya guteka, akamenya gutunganya ifunguro n'ibindi bishamikiyeho".

Gukorerwa cake na Petersbakers bisaba iki ?

Gukoresha cake muri Petersbakers harimo inyungu nyinshi kuko Design yose washaka barayigukorera ndetse bakanarenzaho ku buryo nawe bigutangaza. Bashobora kandi no kuguhitiramo Design ijyanye n'ibirori byawe. N'iyo ubishatse bakuzanira cake yawe iwawe mu rugo cyangwa ahabereye ibirori. Ntabwo bahenda rwose dore ko ibiciro byoroheye buri wese by'umwihariko kuri ubu banashyizeho poromosiyo. 

Petersbakers i Kigali, bahamagare kuri: 0786048392

Petersbakers i Rubavu, bahamagare kuri: 0789944444

REBA AMAFOTO Y'AHANTU PETERSBAKERS IRI GUKORERA I RUBAVU


Iyi niyo nyubako Petersbakers ikoreramo mu karere ka Rubavu

Umwami wa cake yatembereye abanya-Rubavu kandi yiteguye kubakirana yombi

Petersbakers bamaze ukwezi barimbisha aho bari gukorera i Rubavu


Umukiriya ni umwami! Abagana Petersbakers bashyiriweho ahantu heza ho kuganirira


Ni nka Eden neza neza! Ni uburyohe kuganirira n'uwawe ahantu heza musangira amafunguro yateguranywe ubuhanga nk'ayo muri Petersbakers

Abakunda ahantu hatuje kandi hari amafu, igisubizo ni Petersbakers i Rubavu

Petersbakers yanze kwicisha irungu abanya-Rubavu n'abakunda gusohokera ku Gisenyi ku mazi

Abanya-Rubavu bari bafite inzozi zo kwiga uko bakora cake z'agatangaza, Petersbakers yabikemuye! Hamagara gusa iyi telefone 0789944444


Cake Petersbakers bakoreye Knowless Butera


Kuri cake zo mu bukwe, Petersbakers ni ntakurikirwa!



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103297/petersbakers-yafunguye-ishami-i-rubavu-idabagiza-abahatuye-ibashyiriraho-amahugurwa-yo-guk-103297.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)