Rubavu: Umugabo wari watwawe n’umugezi wa Sebeya yabonetse mu Kivu nyuma y’icyumweru -

webrwanda
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yemeje aya makuru avuga ko uyu murambo washyikirijwe umuryango we bagahita bamushyingura.

Ati’ “Uriya murambo wabonetse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu masaha ya saa tanu, amakuru baduhaye ni uko yaguye mu mugezi wa Sebeya kuri tariki 16 Gashyantare ubwo yageragezaga kwambuka ari kumwe n’abandi ni uko aranyerera. Umurambo twawukuye mu mazi uterwa imiti nk’ibisanzwe ashyirwa mu bikoresho byabugenewe ashyikirizwa umuryango we ngo ujye kumushyingura’’

Imvura ikomeye yaguye mu Burengerazuba bw’u Rwanda yatumye Umugezi wa Sebeya wuzura maze amazi yawo asenya inzu 172, anangiza hegitari eshatu z’imirima y’abaturage.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)