Bisobanura iki gutsinda/kunesha icyaha? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gutsinda ibyaha birashoboka. Niba koko uhanze amaso ku bihembo byo mu Juru, aho gushingira kubyo ushobora kugira hano mu isi, uzahabwa imbaraga zo gukomeza urugendo kandi urugamba rwo kunesha ibyaha ntiruzagukomera ahubwo ruzakorohera. Bibiliya isobanura iki iyo ivuga ko dukwiye 'Kuba abatsinzi no kurushaho?' Ni bande yerekezagaho iri jambo,'uwatsinze' ni nde?

Iyo umuntu amaze gukizwa, akakira Kristo Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe, iyo ni intambwe ya mbere aba agezeho. Ibyo ni ugutsindishirizwa nta ruhare aba yabigizemo, Yesu ni we uba umugiriye ubwo buntu agahishurirwa ko ari umunyabyaha, akamenya ko ibihembo by'ibyaha ari urupfu impano y'Imana ari ubugingo buhoraho.

Ibi iyo amaze kubisobanukirwa neza, hari akazi gakomeye kaba kamutegereje, uko byagenda kose we ubwe asabwa kugakora kandi ku giti cye: Kwezwa buri munsi, kubamba ingeso mbi za kamere ku musaraba, kunesha ibyaha no guhinduka ku ngeso buri munsi.

Uburyo bwo gutsinda icyaha. Kunesha ukabona intsinzi , ni umusaruro w'intambara yawe bwite muri wowe yo kurwanya icyaha. Ariko se iba intsinzi iyo utsinze ikigeragezo kimwe, cyangwa intsinzi iba mu gihe utakineshwa n'icyaha?

Reka tubisonure muri ubu buryo: Uhora urwana intambara yo gutsinda icyaha muri wowe, ariko buri ntambara igizwe n'ibitero byayo . Igihe cyose utsinze ikigeragezo cyo gukora icyaha, uba watsinze urugamba rumwe. Ni ukuvuga ko hari intambwe wateye mu gutsinda intambara.

Iyo muri wowe haje igitekerezo gihumanye, cyangwa ikindi kigeragezo icyo ari cyo cyose, noneho ukavuga ngo "Oya!" Bisaba ko usenga Imana ukayisaba imbaraga kandi ugakoresha Ijambo ryayo nk'intwaro yo kukuneshereza, iyo ni yo iba ari intsinzi.

Nubwo ubona ibishuko bimwe byongeye kuza, ntukwiye kwiheba kuko iyo aba ari iyi ndi ntambara nshya ugiye kurwana; ni ubundi buryo ubonye bwo gutsinda. Iyo ni iyindi ntambwe igana ku ntego ya nyuma yo gutsinda ibyaha byose, n'ingeso za kamere muri wowe kuko gutsinda ibyaha burundu birashoboka.

Iyo utsinze ikigeragezo umunsi umwe, uba watsinze kuri uwo munsi nyine. Ni ukuvuga ko niba wongeye kugeragezwa ku wundi munsi nk'ibyo uherutse gutsinda, ntibisobanura ko utatsinze utatsinze cya gihe mbere. Kuba ibyo ni ubundi buryo bumwe gusa bwo gutsinda icyo cyaha, kugira ngo umunsi umwe byose bizacike burundu.

Kugira ngo dutsinde icyaha burundu:

Tekereza umurima wawe wuzuye ubwoko bw'ibyonnyi byinshi bitandukanye, kandi byose intego ari ukubangamira ubuzima bw'ibimera muri uwo murima. Ako ni akazi kawe ko gutunganya uwo murima niba koko ushaka umusaruro.

Bihuze ni uko buri cyonnyi muri uwo murima usabwa kuvanamo, ari buri kigeragezo kigutera gishaka ko ukora icyaha. Ni intekerezo muri wowe ziza zihumanye, n'ubundi buryo bwose bukuzaho bugambiriye kurwanya ukwera kw'Imana muri wowe. Niyo mpamvu usabwa kuvuga ngo ' Oya' kuri buri gitekerezo cyose gihumanye cyangwa n'ikindi kintu cyaza kigamije kugutandukanya n'Imana.

Nkuko twabibonye ijambo ry'Imana no gusenga ni byo bizagushyigikira mri buri ntambara urwana yo kunesha icyaha, kugeza ubwo uzashyika ku kigero cy'igihagarararo cya Kristo Yesu.

Hari ubwo ubona icyo watsinze ejo cyongeye kukugarukaho, ariko nkuko twabivuze urwo ni urugamba rushya kandi uba uri munzira yo kuzanesha ibyaha biri muri wowe burundu. Uba ugomba kwiyemeza kongera gutsinda.

Niba koko uhanze amaso ku bihembo byo mu Juru, aho gushingira kubyo ushobora kugira hano mu isi, uzahabwa imbaraga zo gukomeza urugendo kandi urugamba rwo gutsinda ibyaha ntiruzagukomera ahubwo ruzakorohera. (Abakolosayi 3: 1-4)

Ikigeragezo ku kindi /intambara ku yindi: Ntabwo bivuze ko urangije urugamba nyuma yo gutsinda intambara imwe gusa. Ariko kubera ibishuko bikomeje kugusatira nanone ntibisobanura ko utatsinze, ahubwo bisobanura gusa ko ufite kamere muntu - umubiri, kimwe n'abandi bantu bose ku isi. Icyo usabwa ni ugaharanira intsinzi.

Muri uru rugendo rwo kurwana intambara yo gutsinda ibyaha no kwezwa, niba koko ururimo neza, ujye ugenzura uzasanga hari ibyaha urimo kugenda usezerera bidashobora kongera kukugerageza! Urimo gutera imbere; uri munzira yo gutsinda intambara. (Abaheburayo 12: 1-2)

Kunesha ibyaha burundu birashoboka, Imana ntabwo yatwikoreza umutwaro tutazashobora gutwara kandi ntabwo yadutererena mu bitugerageza buri munsi ihora itubereye maso.

Mu rwandiko Pawulo yandikiye 1Abakolinto10 :13-14 habisobanura neza. "Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. Nuko rero bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo".

Uko uzarushaho guhanga amaso Imana no kwiringira ingororano Yesu azaguha, uzanesha kandi hari igihe uzaririmba ishimwe ry'Imana ubwo uzaba utagitwazwa igitugu n'icyo cyaha.

Kunesha icyaha=Kwakira ikintu gishya

Iyo wanesheje ntabwo uba wibohoye icyaha gusa, ahubwo wakira kamere y'Imana mu mwanya w'icyaha. Igihe cyose utsinze ingeso imwe ya kamere, isimbuzwa ubuziranenge. Nk'uko iyo kamere muntu imutera gukora icya imenaguwe, ubwerere bw'Imana bubona ubuturo muri uwo muntu kandi imico myiza ya Kristo izasimbura ibyo byaha bibi.

Uzagenda urushaho kuba nka Yesu; uzuzuzwa imico Ye kandi Umwuka wawe uzagenda urushaho guhuzwa n'Imana, uzakura ugire ubwenge bw' Imana. (2 Petero 1: 4-8)

Aho ni ho uzaba utunganijwe rwose, ubwo uzaba utakiri imbata y'icyaha ukundi. Uzaba utegereje ku garuka kwa Yesu, ibyo urwanira kandi uharanira kuzabana na We ubuziraherezo. Icyo kigero nukigeraho nibwo uzaba witwa umuvandimwe wa Yesu Kristo. (Abaroma 8:29; Abaheburayo 2:11)

"Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe". Abaheburayo 10:36.

Source: ActiveChristianity.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Bisobanura-iki-gutsinda-kunesha-icyaha.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)