Burera: Abatishoboye bahawe inzu 12 zatwaye arenga miliyoni 100 Frw -

webrwanda
0

Abahawe inzu ni abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC, abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abatishoboye.

Bamwe mu bahawe izi nzu, bavuga ko bari bamaze igihe kinini babayeho nabi, ariko ubu zigiye kubunganira mu mibereho yabo nabo bakiteza imbere.

Nkiranuye Canisius yagize ati "Nari mbayeho nabi pe! Narasemberaga nkategereza ahari umuryango wimutse cyangwa abujuje inzu batayibamo kugira ngo bayintize nyibemo, igihe bayikeneraga nkayivamo nkahora muri urwo, ubu ni intangiriro natwe tugiye kwiteza imbere".

Nyirantezimana Xaverine na we yagize ati" Mfite abana batanu n’undi ndera, ubuzima bwari budukomereye kuko twavuye muri Congo dusanga twarasigaye inyuma cyane mu iterambere, ubwo tubonye aho kuba ngiye gukora cyane niteze imbere kuko nahoraga ntanga amafaranga mu bukode kandi yagombaga gukora ibindi nko kurihira abana amashuri".

Umuyobozi w’Umuryango Partners in Health mu Karere Burera, Mugabo Godfrey yasabye aba bahabwa inzu kurushaho kuzitaho kuko ari intangiriro nziza y’ubuzima n’iterambere.

Yagize ati “Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye tugikoze kenshi kuko tumaze kubaka inzu zigera ku 150 muri rusange. Iyo dutanze inzu tuba twifuriza umuntu iterambere, icyo tubasaba ni ukuyafata neza kuko ni iyabo bayabungabunge bayahereho batere imbere kuko nibyo tubifuriza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean dela Paix, yashimiye aba bafatanyabikorwa, asaba aba bahawe inzu kurushaho gukora bakiteza imbere kuko imbogamizi bahurana nazo zigenda zikemuka.

Abubakiwe muri iyi gahunda harimo Imiryango y’abanyarwanda batahutse bavuye muri Congo, abahejejwe inyuma n’amateka wasangaga baba mu nzu imwe barenze umuryango umwe, n’abatishoboye bubakiwe mu Murenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera. Buri nzu ifite igikoni cyayo, ubwiherero n’ubwogero, ndetse n’ikigega gifata amazi ava ku nzu.

Biteganyijwe ko bazorozwa n’amatungo azabafasha kubona ifumbire n’amafaranga yo kwiteza imbere.

Inzu zatanzwe zifite ibikenerwa byose harimo n'ibigega
Zimwe mu nzu zahawe Imiryango 12 itishoboye yo mu Karere ka Burera



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)