Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Ingabire Kagame, yashyizeho ifoto ari kumwe n'umuvandimwe we Yvan Cyomoro Kagame amwifuriza isabukuru.
Yagize ati 'Isabukuru nziza y'imyaka 30 muyobozi w'abavandimwe bacu. Urakoze gukomeza kutubera imbere. Turagukunda.'
Ni ubutumwa bwakiriwe neza n'abasanzwe bakurikira Ange Kagame, bagiye bamufasha kwifuriza isabukuru nziza umuvandimwe we.
Mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa, harimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na we wifurije isabukuru nziza Yvan Cyomoro.
Gatabazi yagize ati 'Isabukuru nziza nshuti Ivan, ahasigaye ni ukutwereka ibirori birumvikana Covid19 nigenza make.'
Yvan Cyomoro Kagame ni impfura ya Perezida Paul Kagame naho Ange Kagame akaba amukurikira akaba ari ubuheta bwa Perezida.
UKWEZI.RW