Abongereza bava mu bihugu 33 birimo n'u Rwanda bizajya bibatwara akayabo k'amafaranga kugira ngo bemerwe iwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko tubikesha Euro News, Hancock yatangaje ko guhera tariki ya 15 Gashyantare, abaturuka muri ibi bihugu mu gihe bageze ku kibuga cy'indege mu Bwongereza, bazajya baherekezwa, bajyanwe mu kato; muri hoteli zabigenewe.

Aka kato bazajya bakamaramo iminsi 10, buri wese yishyura Amayero 1,992 (arenga 2,300,000 z'amafaranga y'u Rwanda) azifashishwa mu kumutwara ajya mu kato, mu guhabwa serivisi za hoteli (kumugaburira, icumbi,…) no kumupima icyorezo cya Covid-19.

Hashyizweho ibihano bikakaye ku Mwongereza utazubahiriza aya mabwiriza, harimo amande angana n'Amayero 11,338 (arenga 13,600,000 RWF) cyangwa se igifungo cyagera ku myaka 10.

U Bwongereza bwashyizeho aya mabwiriza nyuma y'ibyumweru bibiri bwongereye u Rwanda, u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ku rutonde rutukura, aho ababiturukamo bakumiriwe kujyayo guhera tariki ya 29 Mutarama 2021, usibye Abongereza.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bushya bwa Coronavirus bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y'Epfo; igihugu abaturuka muri ibi bitatu bari bagikoreramo ingendo.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abongereza-bava-mu-bihugu-33-birimo-n-u-rwanda-bizajya-bibatwara-akayabo-k

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)