Abakinnyi ba Rayon Sports basohowe mu nzu bajya kuba muri Kontineri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakinnyi b'abanyamahanga b'ikipe ya Rayon Sports, basohowe mu nzu babagamo Kacyiru kubera kubura ubukode bajya kuba mu Nzove mu macumbi yubatsiwe na Skol ya Kontineri 'Container'.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo iyi nkuru y'uko abakinnyi ba Rayon Sports basohowe mu nzu kubera kubura ubukode yamenyekanye.

Aba bakinnyi b'abanyamahanga babaga mu nzu iri Kacyiru yari yarishyuwe n'uwahoze ari perezida w'inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah.

Mu butumwa umwe mu bakinnyi yoherereje itangazamakuru, yavuze ko iyi nzi bayisohatsemo kuko amafaranga Murenzi yari yarishyuye yashizemo kandi ubuyobozi bukaba nta bushobozi bufite bwo kuyishyura, ubu bakaba barimo kuba mu Nzove muri Kontineri.

Ati'Bavandimwe twavuye mu nzu ya Kacyiru bitewe n'uko ubuyobozi bwavuze ko nta mafaranga bufite bwo kuyishyura, ni perezida(Abdallah) wari wayishyuye, twe nk'abanyamahanga ubu tuba muri kontineri 'container' aha mu Nzove.'

Yakomeje kandi avuga ko bafite ikibazo cy'imishahara aho bakiriye igice cy'ukwezi kwa 12/2020 aho basigaje kubona ikindi gice ndetse n'ukwezi kwa Mutarama kimwe n'uko batarishyurwa amafaranga baguzwe mu gihe bafite ibibazo byinshi cyane ko n'imiryango yabo itaba mu Rwanda.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza icyo gihe yavuze ko nta mukinnyi wa Rayon Sports wasohowe mu nzu ko abakinnyi babo b'abanyamahanga baba mu Nzove.

Aba bakinnyi babaga muri iyi nzu baza kuyivamo ubwo ikipe yari igiye mu mwiherero bitegura shampiyona, nyuma y'uko shampiyona ihagaritswe baje kuyigarukamo ndetse ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabasuraga bubaha iminsi mikuru niho babaga, bakaba barayivuyemo ejobundi mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gashyantare.

Iyi kipe ikaba kandi yaragabanyije imishahara y'abakinnyi kugeza kuri 30%, ariko aba bakinnyi b'abanyamahanga bakaba barabyanze kuko ngo 30% ntacyo yabafasha.

Mu banyamahanga Rayon Sports ifite harimo Umar Sidibe ukomoka muri Mali, Drissa Dagnogo na Jean Vital Ourega bakomoka muri Cote d'Ivoire, Manace Mutatu ukomoka muri DR Congo na Sunday Jimoh ukomoka muri Nigeria.

Abanyamahanga ba Rayon Sports basohowe mu nzu, ni mu gihe ikipe yose yagabanyirijwe imishahara



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-basohowe-mu-nzu-bajya-kuba-muri-kontineri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)