Umugabo yashyingiranwe n'abakobwa b'impanga bari baranze gutandukana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko amafoto n'amshusho yakwirakwijwe kuri Twitter abigaragaza,uyu mugabo yakoze ubukwe n'aba bakobwa bombi nyuma yo kwemera kubatunga mu rugo rumwe cyane ko ngo kuva mu bwana bwabo batigeze batandukana.

Aba bakobwa bagaragaye mu bukwe bambaye imyenda isa ndetse bose bafashe uyu mugabo wemeye kubashaka uko ari babiri.

Aba bakobwa bari mu byishimo byinshi cyane ko ubwo babyinaga ku munsi mukuru wabo uyu mugabo yabanyanyagizagaho amafaranga.

Icyakora umwe muri aba bakobwa yari atwite kuko inda ye yari nini ku buryo bugaragarira buri wese.

Si ubwa mbere muri Afurika abakobwa b' impanga bashatse umugabo umwe kuko muri 2018, mu gihugu cya Cote d' Ivoire abakobwa b'impanga bafite imyaka 24 y' amavuko barongowe n' umugabo umwe nk' uko bayifuzaga.

Ubukwe bwabo babereye mu musigiti wa Karpala mu mujyi wa Ouagadougou hafi y' iwabo.

Ntawigeze adushyiraho agahato ko kurongorwa n' umugabo umwe, niko umwe muri izi mpanga yavuze,. Ati 'Turishimye cyane kubwo kurongorwa na Salim, kuko ni inzozi twakuranye kurongorwa n' umugabo umwe'

Umwe muri izi mpanga yagize ati 'Hashize umwaka menyanye na Salim. Nahise mumenyesha ko turi impanga kandi twifuza kurongorwa n' umugabo umwe.'

Uyu mukobwa Saadia wamaze guhinduka umugore wa Salim yavuze ko Salim yamusubije ko nta kibazo azabarongora bombi.

Yongeyeho ati 'Turakundana uko turi batatu tuzasangirira hamwe umunezero'.





Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yashyingiranwe-n-abakobwa-b-impanga-bari-baranze-gutandukana-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)