Ubusabe bwa Jacques Tuyisenge ku bafana nyuma yo kwemeza ko babatengushye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya CHAN, Jacques Tuyisenge yiseguye ku bafana b'ikipe y'igihugu kuba basezerewe mu irushanwa batageze muri ½ nk'uko bari babyiyemeje, abasaba gukomeza kubashyigikira kuko nabo iyo babuze intsinzi si uko baba bagambariye kubababaza.

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021, u Rwanda rwasezerewe muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Guinea Conakry.

Nyuma y'uyu mukino Jacques Tuyisenge wavuye mu kibuga ku munota wa 14 kubera imvune yagize, yavuze ko intego bari bihaye zanze ariko na none bagomba kubyakira nta kundi byagenda.

Ati'Intego twari twihaye ntabwo tuzigezeho, ariko abahungu batanze imbaraga bari bafite, twatanze ibyo twari dufite. Ntabwo twishimye ariko ntacyo twabikoraho, ibintu byose bibaye tuba tugomba kubyakira turi abantu.'

Yakomeje ashimira abafana b'ikipe y'igihugu uburyo bakomeje kubaba hafi mu irushanwa, abasaba no gukomeza kubashyigikira nabo bakabashakira ibyishimo.

Ati'Turabatengushye bari baturi inyuma kuva ku munsi wa mbere tuza hano kugeza ubu twari kumwe nabo, nabashimira cyane, ni ukuvuga urugendo rwacu rurangiriye aha, ntabwo ari ho twifuzaga kuviramo ariko tugomba kubyakira. Bakomeze badushyigikire, turi hano tuzakomeza dukore uko dushoboye turebe uko dukomeza kubashakira ibyishimo kuko n'iyo tutabibaye ntabwo tuba tubyishimiye, siko tuba twabiteguye ariko bibaho.'

Amavubi asezerewe mu irushanwa rya CHAN 2020 atarenze ¼ nk'intego bari bihaye kuko bashakaga kurenga iki cyiciro bari baragezemo muri 2016 bagatsindwa na DR Congo 2-1, irushanwa ryari ryabereye mu Rwanda.

Jacques Tuyisenge yemeza ko batengushye abafana
Yabasabye gukomeza kubashyigikira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubusabe-bwa-jacques-tuyisenge-ku-bafana-nyuma-yo-kwemeza-ko-babatengushye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)