Umukinnyi yabaye umuhanga cyane yakiniye ku bwenge bw'abasifuzi - Mashami Vincent #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusezererwa na Guinea muri ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, umutoza w'Amavubi ntiyemeranya n'ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier ku ikosa yakoreye rutahizamu Yakhouba Barry, ni naryo ryavuyemo igitego cyasezereye Amavubi mu irushanwa.

Mashami Vincent muri rusange avuga ko intego bihaye batabashije kuzigeraho nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0 mu mukino wabaye ku munsi w'ejo.

Ati'Intego zacu ntabwo tubashije kuzigeraho, turababaye, twifuzaga gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Icyo navuga ni uko tubabaye kuko tutabashije gukomeza.'

Impinduka yagiye akora ataziteguye kandi akanazikora hakiri kare, ni kimwe mu bintu byishe imibare ye bituma Guinea ibatsinda.

Yagize ati'Impinduka twakoze tutateguye(Jacques wavunitse akandagiwe mu ivi na Kalisa Rashid na we wavunitse) zigakorwa kare mu mukino bituma ibyo wateguye, uko uribusimbuze bitagenda neza, byadutunguye, biratubabaza kandi na none bitwica mu mukino ntabwo twashoboye kuba twabyaza amahirwe kuba twakinaga ikipe ituzuye, ntabwo twakirengagiza ko ikipe twakinaga yari nziza ariko na none twagombaga byinshi kuruta ibyo ibonye.'

Ku munota wa 56 w'umukino, Kwizera Olivier yaje guhabwa ikarita itukura nyuma y'ikosa yakoreye rutahizamu Yakhouba Barry, batanze kufura yaje no kuvamo igitego. Umutoza Mashami Vincent avuga ko yarenganye atari ikarita itukura kuko atigeze anamukoraho.

Ati'Ikosa twaboneyeho ikarita y'umutuku ababibonye babibonye ko Olivier nta kosa yigeze akorera uriya mukinnyi, ariko umukinnyi yabaye umuhanga cyane yakiniye ku bwenge bw'abasifuzi ngira ngo yabarushije ubwenge niba ariko navuga, babona kufura barayitsinda dutakazamo n'umukinnyi, byatumye umukino utatugendekera neza. Tugomba kubyemera ntabwo twajya kurega, ntabwo twajya kurega VAR.'

Yashimiye abafana uko babanye nabo mu irushanwa bakabashyigikira n'ubwo abizi neza ko batishimiye bitewe n'umusaruro babazaniye.

Ati'Ntabwo twishimye kandi nabo ntabwo bishimye bari bamaze kutwereka ko turi kumwe, ngira ngo n'abakinnyi ubwo butumwa bari babuzi neza, twabashimira uburyo bakomeje kutuba hafi, ibitekerezo, amashusho mwagiye muyabona uko bari bishimye igihe tubona itike, ngira ngo rero twifuzaga ko dukomeza kubaha ibyishimo ariko akenshi ibyo uteganya ntibigenda uko wabiteguye, twarabashimira cyane.'

Mashami akaba yasabye abakinnyi be kudacika intege bagakomeza kwitegura kuko imbere hari urundi rugamba bagomba kurwana narwo nko gushaka itike y'igikombe cy'Afurika n'icy'Isi.

Mashami Vincent ntiyemeranywa n'ikarita yahawe Kwizera Olivier
Kwizera Olivier yahawe ikarita itukura
Ni ikosa ryahise rivamo igitego
Gutakaza Jacques Tuyisenge hakiri kimwe mu byamukozeho



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-yabaye-umuhanga-cyane-yakiniye-ku-bwenge-bw-abasifuzi-mashami-vincent

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)