Amb Nduhungirehe ntiyumva uburyo hari abashaka guha u Rwanda amasomo bacumbikiye abakoze Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Amb. Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mutarama mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio. Nduhungirehe yavuze ko kuba ingengabitekerezo ya Jenoside yarakwirakwiye cyane byagizwemo uruhare n'abayikoze, yemeza ko kubafata ari byiza kugira ngo ubutabera butangwe.

Ati 'Gufata abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ibintu byiza kugira ngo ubutabera butangwe ariko ni na byiza kugira ngo turwanye ingengabitekerezo, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko nyuma ya Jenoside abayikoze nibo bagiye hirya no hino ku Isi barayikwirakwiza mu bana babo, mu rubyiruko no mu bo bahasanze.'

'Ugasanga rero iyo ngengabitekerezo yafashe indi ntera muri iyi myaka 27 ishize kubera ko habaye umuco wo kudahana, habaye umuco wo kudafata abo bantu bidegembya bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

Amb. Nduhungirehe yakomeje anenga ibihugu bitagira uruhare mu kurwanya abakoze Jenoside kandi byirirwa biha u Rwanda amasomo ya Demokarasi n'ajyanye n'uburenganzira bwa muntu.

Ati 'Ahubwo ikinatangaje ni uko usanga ibihugu bimwe na bimwe biha u Rwanda amasomo yerekeranye na Demokarasi ndetse n'uburenganzira bwa muntu ari byo byinangiye mu kugira icyo bikora. Hari ibihugu bitigeze binafata n'umuntu n'umwe cyangwa se ngo binaburanishe n'umuntu n'umwe ukekwaho Jenoside kandi bazwi, amazina yabo yaroherejwe ku mugaragaro na Guverinoma y'u Rwanda.'

Yakomeje avuga ko kubaha uburenganzira bwa muntu kwa mbere ari ukurwanya abakoze Jenoside.

Ati 'Jenoside nicyo cyaha cya mbere gikomeye ku Isi, bivuze ko guharanira uburenganzira bwa muntu mbere na mbere ari ukurwanya icyo cyaha, bivuze ko gufata abakigizemo uruhare bidegembya muri ibyo bihugu ari nako bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside rero ni ngombwa ko izi guverinoma zakumva ko ari ngombwa ko dufatanya kugira ngo dutange ubutabera kandi tunarwanye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Yashimye u Buholandi

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko umubano hagati y'u Rwanda n'u Buholandi wifashe neza cyane ko ari mushya kuko nubwo rwari rufite ibikorwa bimwe na bimwe mu Rwanda rwahafunguye Ambasade nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko u Buholandi bwafashije u Rwanda cyane mu bijyanye n'ubutabera no kugeza imbere y'ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Buholandi buri mu bihugu bya mbere byafashije u Rwanda bubinyujije mu miryango itari iya Leta bwari bufite bwohereje mu Rwanda ariko na nyuma mu 1995 bafunguye Ambasade yabo mu Rwanda hanyuma banagirana ubutwererane n'u Rwanda mu nzego nyinshi […] mu butabera baradufashije cyane.'

Yakomeje avuga ko uretse mu gufasha gushyiraho ibikorwaremezo mu bijyanye n'inkiko, u Buholandi bwanafashije gutanga ubutabera ku bakoze Jenoside.

Ati 'Hano mu Buholandi hari Abanyarwanda babiri bamaze kuburanishwa n'inzego z'ubutabera z'u Buholandi, hari uwitwa Yozefu Mpambara wakatiwe burundu mu 2011 hari uwitwa Yvonne Basebya nawe wakatiwe imyaka itandatu n'amezi umunani mu 2013, hakaba n'abandi Banyarwanda babiri bafashwe boherezwa mu Rwanda barimo Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bita Nzinga hari n'abandi bikiri mu nzira . Hari uwitwa Charles Ndereyehe ukekwaho uruhare yagize muri Jenoside mu Karere ka Huye n'undi witwa Venant Rutunga.'

'Haracyari n'abandi bidegembya bageze mu icyenda tukaba rero tugikomeje gufatanya n'inzego z'u Buholandi kugira ngo nabo bazashyikirizwe inkiko cyangwa bazafatwe boherezwe mu Rwanda kugira ngo baburanishwe.'

Ku bijyanye n'urubanza rwa Félicien Kabuga uherutse gutabwa muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu akaba ari kuburanishirizwa mu Buholandi i La Haye, Amb Nduhungirehe yavuze ko nka Ambasade ndetse na Leta y'u Rwanda bari kurukurikiranira hafi.

Amb Nduhungirehe yanenze ibihugu biha u Rwanda amasomo y'uburenganzira bwa muntu kandi byaranze kugira icyo bikora ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nduhungirehe-yanenze-ibihugu-biha-u-rwanda-amasomo-y-uburenganzira-bwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)