Ubuhanga n'ijwi mfite birahagije ko naba icyamamare kw'Isi yose, Rich Kid umuhanzi nyarwanda ufite impano n'ijwi bidasanzwe. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunzi Didier, ukoresha amazina ya Rich Kid muri muzika, Ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, Uvuka mu karere ka Kirehe, mu ntara y'Uburasirazuba, Ndetse akaba abasha gukorera gahunda ze za muzika mu mujyi wa Kigali ahari ikoranabuhanga cyane ndetse hakubiye ibitangazamakuru byinshi.

Uyu muhanzi  yatangiye umuziki mu mwaka wa 2013,Ubwo imbogamizi zari zose ariko agakomeza guhatana nkuko abyivugira, Yakoze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa mu bigo by'amashuri ndetse no mu ntara avukamo zirimo iyitwa 'Akarabo ndetse na 'Kuki' , Rich Kid kandi yemeza ko yagiye agorwa cyane n'ibibazo by'amikokoro mu gihe we yiyumvagamo ubuhanga n'impano mu muziki we.

Aganira n'umunyamakuru  Rich Kid yavuze ko yahoze arota kuzabona umuntu wamufasha muri gahunda ze za muzika maze akabasha kugaragariza Isi yose impano afite, Ati ' Izi zahoze ari inzozi zanjye kubona umuntu wakunda impano yanjye maze nanjye nkayerekana nta bwoba', Ibi kandi abivuze nyuma yuko agiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa Kigalisource Media Group isanzwe ifasha abahanzi batandukanye mu kuzamura impano zabo, Nubwo ariko impande zombie zagiranye ibiganiro ntabwo harabaho gusinya amasezerano y'imikoranire.

Uyu muhanzi ufite intumbero idasanzwe yo kwigaragaza muri muzika nyarwanda yemeza ko mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyaba gitanze agahenge afite gukora cyane ndetse agashyira hanze ibihangano bishya kandi birimo ubudasa cyane, Ati  'Nifuza ko abahanzi nyarwada twakora cyane kandi tubikunze 'umutima wose, tugafashanya kugirango muzika nyarwanda ikomeze itere imbere'  Yanagize kandi icyo avuga ku ndirimbo z'abahanzi nyarwanda zagiye zikorwa umwaka ushize zamamaza amagambo y'ubusambanyi ndetse 'indi mico yo kwiyandarika ati 'Nibyo koko indirimbo ziri gusohoka ziri gukundwa cyane ariko abakuze ntibabura kuzinenga ngo zirigisha abana kwishora mu ngeso mbi, bityo byaba byiza dukoze indirimbo zigisha ubutumwa bwiza'

Mu gusoza ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru, Rich Kid yavuze ko kuba umuhanzi yakora atabikunze, kandi agakora ibihangano bitarimo ubudasa n'ubushobozi bwo gutuma bikundwa hanze y'igihugu cye byaba intandaro yo kudindira kw'umuziki nyarwanda muri rusange .

Rich afite intego yo kuzaba icyamamare kw' isi yose
Reba indirimbo nshya ya Rich Kid



Source : https://impanuro.rw/2021/01/22/ubuhanga-nijwi-mfite-birahagije-ko-naba-icyamamare-kwisi-yose-rich-kid-umuhanzi-nyarwanda-ufite-impano-nijwi-bidasanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)