Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ugushyingo 2020, mu gace ka Gasekebuye, muri Komine Muha mu Mujyi wa Bujumbura umugore witwa Kaneza Christa ashinjwa kwica umugabo bashakanye witwa Thierry Kubwimana, aho bivugwa ko yateguye kumwica nyuma y'amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Kuri uyu wa Gatatu w'iki Cyumweru, Polisi y'u Burundi nibwo yerekanye umugore ukiri muto n'abagabo babiri bakekwaho kwica uwitwa Thierry Kubwimana, yapfuye arashwe.
Ifoto y'umugore ukiri muto ari kumwe n'umugabo na we ukuri muto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, mu gatuza k'umugabo handitseho ngo R.I.P (Ruhukira mu Mahoro).
Umuvugizi wa Polisi y'u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Thierry Kubwimana ari uyu mugore we ndetse n'abandi bagabo bane.
Abamaze gufatwa ni batatu barimo Niyongabo Emmanuel, Ndibanje Jean Paul mu gihe uwitwa Minani André agishakishwa na Polisi
Nkurikiye yavuze ko iperereza rigikomeje, asaba Abarundi kwirinda kugirana amakimbirane n'abo bashakanye, ariko mu gihe bibayeho bakaba bajya bitabaza inzego zibishinzwe zikabafasha gukemura ibyo bibazo.
Nkurikiye yakomeje avuga ko uriya mugabo mbere yo kwicwa yabanje kwirwanaho nk'uko iperereza ryabigaragaje, ngo abamwishe babonye ko abananiye, baramurasa.
Kubwimana Thierry wishwe yari amaze igihe gito ashakanye n'umugore we, yize muri Kaminuza yo mu Burusiya, yakoraga imirimo inyuranye irimo kuba yarakoze muri sosiyete icukura amabuye y'agaciro y'Abarusiya aza kuhava ajya mu yitwa 'Tanganyika Mining Company' nyuma aza gusezera ajya kwikorera ku giti cye.
Uyu musore yakoraga mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Kubwimana na Kaneza bari baherutse kwibaruka umwana wabo w'imfura

Kaneza kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi na polisi
src:umuseke