U Rwanda ruri kubahiriza rute gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano agamije ahanini kugabanya ubushyuhe buterwa n’iyo myuka bugipfukirana bikanangiza akayunguruzo k’izuba (Green House gases), aho byifuzwa ko mu 2050 ubushyuhe bw’Isi nibura bwazagabanyuka bukagera kuri dogere Celsius 2, byaba akarusho bukajya munsi ya dogere Celsius 1,5.

Kuva ayo masezerano yasinywa, umwaka wa 2016 wagaragajwe nk’uwagize ubushyuhe buri hejuru mu myaka 141 ishize aho bwiyongeyeho dogere Celsius 1,31, mu 2020 bwiyongeraho dogere Celsius 1,6, naho mu 2019 bwari bwiyongereyeho dogere celsius 1,12.

Biteganyijwe ko ingamba ibihugu byafashe mu kubahiriza ayo masezerano nibizishyira mu ngiro ubushyuhe buziyongeraho hafi dogere celsius 1 mu 2050.

U Rwanda rusinya amasezerano y’i Paris, imibare yagaragazaga ko rwohereza mu kirere imyuka ihumanya ingana na 0.02% y’ibyoherezwayo muri rusange.

Nubwo ari umubare uri hasi ugereranyije n’ibihugu byateye imbere bifite inganda nyinshi n’ibindi bikorwa bikenera imashini zifashisha ibikomoka kuri peteroli na rwo hari icyo rusabwa gukora kugira ngo n’uwo mubare muto ugabanyuke.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwaragabanyije 38% ku gipimo cy’imyuka ihumanya rwohereza mu kirere mu 2030.

Iyo ntego ariko ngo izunganirwa na gahunda zitandukanye igihugu gisanzwe cyarashyizeho zijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Izo zirimo nko gushishikariza Abaturarwanda gukoresha gaz aho gukoresha inkwi n’amakara mu guteka, gukoresha ingufu z’amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli aho bishoboka, kongera ubuso buteyeho amashyamba, kugabanya ibinyabiziga bisohora imyotsi myinshi kandi ihumanye n’ibindi.

Mu Rwanda, ibyohereza imyuka ihumanya mu kirere birimo ibinyabiziga byoherezayo 13%, ibikorwa by’ubwubatsi byoherezayo 14%, imyuka iva mu butaka bijya mu kirere bingana na 16%, amafumbire mvaruganda yoherezayo 13%, mu gihe ibishingwe byoherezayo 5%.

Umuyobozi ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije, Banamwana Marshall, aherutse kubwira RBA ko hari inzego zigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo zidakomeza kuba intandaro yo kongera imyuka ihumanya ikirere.

Yagize ati “Izo nzego zose nubwo zifasha mu kuzamura iterambere ry’igihugu, ariko ku rundi ruhande zinagira ingaruka mbi mu kongera imyuka ihumanya ikirere.”

“Icyo rero u Rwanda rwakoze, ni ukugerageza kureba uburyo mu myaka icumi iri imbere izo nzego n’ubundi zikomeza gutera imbere ariko zikagerageza gukora mu buryo butangiza ibidukikije cyangwa bwongera imyuka mu kirere.”

Hateganyijwe ko miliyari 11$ ari zo u Rwanda ruzakenera kugira ngo ruzashyire mu bikorwa imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu myaka 10 iri imbere; kuko igipimo rutagomba kujya munsi ku musanzu warwo bwite ari 16%, naho 22% bisigaye bizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruri-kubahiriza-rute-gahunda-yo-kugabanya-imyuka-ihumanya-ikirere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)