Trump yibasiye bikomeye Twitter nyuma yo gufunga burundu konti ye. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa USA ucyuye igihe, Donald Trump yibasiye cyane Twitter ayishinja ko ifite umugambi wo kumucecekesha ndetse avuga ko iyi Twitter itazabaho ubuziraherezo.

Ibi Trump yabitangaje ubwo urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwafataga icyemezo gikarishye cyo gufunga burundu konti ye ya Twitter yakoreshaga nyuma ya video zitandukanye yagiye anyuzaho zishyigikira abagaragambyaga barwanya Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Amerika aho bavugaga ko bibye amajwi ya Trump.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Tuko ,ngo uyu mugabo Trump utajya uva ku izima yatangiye kwikoma twitter ayishinja gushaka kumucecekesha ngo atavuga ukuri kwe.

Trump yagize ati:'Nkuko nabivuze kuva kera, Twitter yagiye ikomeza kubuza umuntu wese ijambo, bafashe icyemezo cyo gukuraho konti yanjye ku rubuga rwabo, kugira ngo nceceke .Gusa abantu 75.000.000 bakomeje gukunda igihugu cyanjye ndetse barantoye. '
Yongeyeho ati: 'Ntabwo tuzacecekeshwa. Twitter ntabwo ivuga ku bwisanzure. Bavuga ko bazamura urubuga rukomeye nyamara ni bamwe mu babi cyane. abantu bemerewe kuvuga mu bwisanzure. 'Twitter ishobora kuba isosiyete yigenga ariko ntizabaho igihe kirekire. Nahanuye ko ibi bizabaho.' 'Twaganiriye n'izindi mbuga zitandukanye, kandi tuzagira itangazo rikomeye vuba aha, mu gihe kandi tureba uburyo dushobora kubaka urubuga rwacu mu minsi ya vuba.'



Source : https://yegob.rw/trump-yibasiye-bikomeye-twitter-nyuma-yo-gufunga-burundu-konti-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)