Inkuba yakubise abantu babiri barapfa harimo n'umwana w'imyaka 14. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuba yishe abantu 2 bo mu karere ka Gakenke na Musanze mu ntara y'Amajyaruguru.Byabaye kuwa 9 Mutarama 2020 hagati ya saa cyenda na saa kumi z'amanywa. Mu Murenge wa Shingiro, Akagari ka Mudende, Umudugudu wa Vubiro mu Karere ka Musanze, inkuba yakubise Ntamuhanga Emmanuel w'imyaka 34 na Nshimiyimana Adrien w'imyaka 14 wo mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Janja bombi bahita bitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w 'Umurenge wa Janja, Gatabazi Celestin, yavuze ko muri uyu Murenge hakunze kuboneka inkuba bitewe n'imiterere yaho irangwa n'imisozi miremire.

Yagize ati 'Twagushije imvura yabonetsemo inkuba yakubise umwana w'imyaka 14 ahita apfa. Yari yugamye ku nzu y'umuturage ari kumwe n'abandi bana, gusa bo ntacyo babaye. Aha navuga ko ari inzira y'inkuba kubera imiterere y'imisozi miremire tugira.'

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye abaturage gukomeza kwirinda inkuba cyane muri iki gihe cy'imvura, birinda kujya mu mazi mu gihe imvura igwa, gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mu mvura no gushyira imirindankuba ku mazu ahurirwamo n'abantu benshi.

Src:igihe



Source : https://yegob.rw/inkuba-yakubise-abantu-babiri-barapfa-harimo-numwana-wimyaka-14/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)