Tanasha na Diamond basomaniye ku rubyiniro (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko ashyiriye umwana we Diamond, Tanasha Donna yahuriye n'uyu muhanzi ku rubyinuiro amufasha kuririmba indirimbo bakoranye yitwa Gere aho bagaragaye basomana.

Nyuma y'uko bashwanye muri Werurwe 2020, Tanasha Donna yahise ava muri Tanzania ndetse ajyana n'umwana yabyaranye n'uyu muhanzi, kuva icyo gihe bari batarongera kubonana.

Ku wa Gatandatu nibwo Tanasha yageze muri Tanzania ashyiriye umwana se, kuri uwo musi yaje kugaragara bajyanye mu gitaramo uyu muhanzi yari afite cya Tigo.

Ubwo Diamiond Platnumz yari ku rubyiniro yageze aho ahamagara Tanasha wari wamuhekereje ngo aze amufashe kuririmba indirimbo yabo bakoranye yitwa 'Gere'.

Abari aho bose bahise batera hejuru cyane ubona ko bamwishimiye, yamufashije kuyibyina no kuyirirmba bagera aho basomaniye ku rubyiniro.

Kuva muri Werurwe 2020 batandukana ni kenshi Tanasha yagiye yumvikana mu itangazamakuru ashinja uyu mugabo byinshi ndetse avuga ko nta n'ubufasha bwe akeneye mu kwita ku mwana we, gusa mu minsi ishize yavuze ko arimo gukora ibishoboka byose ngo arere umuhungu we babyaranye, Naseeb Jr.

Uretse kuba yari azaniye umwana we Diamond, Tanasha kandi akigera Dar es Salaam yavuze ko kimwe mu bimuzanye harimo no gukora amashusho y'indirimbo yakoranye n'umutanzaniya, Nandy.

Basomaniye ku rubyiniro



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-na-diamond-basomaniye-ku-rubyiniro-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)