Mashami Vincent ahamya ko amahitamo asa n'ayabashiranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko abona amahitamo asana n'ayabashiranye ubu basigaye basabwa gutsinda kugira ngo bakomeza muri ¼ cya CHAN 2020.

Amavubi y'u Rwanda asigaje umukino umwe w'itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun aho bazakina na Togo ku munsi w'ejo, ni umukino asabwa gutsinda byanze bikunze mu gihe yaba ashaka kugera muri ¼ cy'iri rushanwa.

Mashami yanganyije imikino ibiri yo mu itsinda C, Maroc na Uganda yose 0-0, ubu afite amanota abiri.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere. Mashami Vincent yavuze ko nta mahitamo na make basigaranye uretse gutsinda Togo.

Ati'Tuwiteguye nk'aho ari umukino wa nyuma nk'uko ubivuze, nta yandi mahitamo dufite tugomba kuwutsinda kugira ngo twizere kujya mu cyiciro gikurikiyeho iyo uzi ko ukina umukino wa nyuma nta w'undi ufite ngira ngo hari byinshi bigusaba, biragusaba imbaraga, biridusaba ko abakinnyi bagomba gukora cyane, ko twinjira mu mukino hakiri kare, dushaka uburyo tugera imbere y'izamu.'

'Nta kintu kinini umuntu yavuga kuri uyu mukino w'ejo ngira ngo ubusobanuro bwawo bwo burahari, birasobanutse ko nta yandi mahitamo dufite ni ukuwinjiramo nta kintu dusize inyuma.'

Kugeza ubu abakinnyi bose bameze neza uretse Nsabimana Eric Zidane wagize ikibazo ku mukino wa Uganda, undi ushidikanywaho ni Iradukunda Bertrand waraye ugiriye ikibazo mu myitozo nyuma yo kugongana na Rutanga ariko birashoboka azakina uyu mukino.

U Rwanda rurakina umukino usoza itsinda C na Togo ku munsi w'ejo tariki ya 26 Mutarama 2020, ni mu gihe Uganda izaba ikina na Maroc.

Kugeza ubu muri iri tsinda rya C buri kipe iracyafite amahirwe yo kuba yazamuka mu itsinda aho Maroc ifite amanota 4, Togo 3, u Rwanda rufite 2 ni mu gihe Uganda ifite inota 1.

Amavubi ngo nta mahitamo asigaranye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-ahamya-ko-amahitamo-asa-n-ayabashiranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)