Siporo yo kutarenga Umudugudu yemewe kuva saa 05:00-09:00 gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

MINISPORTS yibukije abatuye Umujyi wa Kigali ko Siporo rusange itemewe, yavuze ko siporo yemewe ari iyo abantu bakorera mu ngo zabo gusa.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri rigira riti 'Cyakora abakora Siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'Umudugudu batuyemo guhera saa kumi n'imwe za mu gitondo kugeza saa tatu za mugitondo gusa.'

MINISPORTS kandi yibutsa ko abakora iyi siporo yo kutarenga Umudugudu batuyemo bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Minisiteri ya Siporo iherutse gushyira hanze itangazo rivuga ko ukora siporo ku giti cye atemerewe kurenga Umudugudu, byazamuye impaka za bamwe bibaza uko abantu bazamenye imbibi z'Imidugu batuyemo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kuvuga ko hari abitwaza iyi siporo kugira ngo bajye aho bashaka, avuga ko inzego zibishinzwe zifite uburyo zizabatahura.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Siporo-yo-kutarenga-Umudugudu-yemewe-kuva-saa-05-00-09-00-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)