Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko uyu mugabo wari mu mutwe uhungabanya umutekano w'u Rwanda wa FDLR, yishwe n'uburwayi kuko yari amaze iminsi arwaye.

Col Rutikanga wari wariyise George Mazizi yapfiriye aho yari arwariye mu birindiro bya FDLR-FOCA mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Avugwaho kandi guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yari n'umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga za FDLR irimo abasize bakoze Jenoside.

Uyu mugabo washakishwaga kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakekwagaho, azwiho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe muri iriya Komini yayoboraga ndetse n'ibindi bice byo muri kariya gace k'Amajyepfo y'u Rwanda.

Umutwe wa FDLR wanagabye igitero mu bice by'Amajyaruguru y'u Rwanda by'umwihariko mu Kinigi mu Karere ka Musanze muri 2019 kigahitana abanyarwanda, ufatwa nk'utagifite intege kuko bamwe mu bayobozi bayo bagiye bagwa mu bitero by'ingabo za DRC mu gihe hari n'abandi bafashwe.

Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w'umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR, ubu bari kuburanira mu Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Col-Rutiganda-wari-Burugumesitiri-wa-Murama-ya-Gitarama-yapfiriye-mu-mashyamba-ya-DRC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)