Ngoma: Abantu bivugwa ko biyomoye ku itorero ry'Abadiventiste bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byatangajwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashyanda arinaho aba baturage bafatiwe, Buhiga Josue, wavuze ko abo baturage bafashe ahagana mu masaha ya sasita ku manywa bari mu materaniro kandi bakabikora bazi ko bitemewe ndetse bakanabikora nta n'ubwirinzi kuko batari bambaye udupfukamunwa.

Yagize ati: "Mubyukiri bariya baturage bafashwe bivugwako biyomoye mu itorero ry'abadiventiste b'umunsi wa karindwi, uyu munsi bakaba bakoze igikorwa cyo giterana basenga kandi bitemewe nkuko mubizi insengero zose zirafunze mu rwego rwo kwirinda Corona."

Yakomeje avuga ko abo baturage bahise bajyanwa kugirango baganirizwe ububi bwa Covid-19 hamyuma baze nogucibwa mande angana n'ibigimbi 2,000 buri muntu.

Ariko nyirurugo aho basengeraga we aracibwa mande y'ibihumbi 50,000

Akarere ka Ngoma kari mu turere twibasiwe cyane na Covid- 19 kuko ubu harabarurwa abamaze kwandura kiriya cyorezo bagera ku 107.

Bagabo John



Source : https://www.imirasire.rw/?Ngoma-Abantu-bivugwa-ko-biyomoye-ku-itorero-ry-Abadiventiste-bafashwe-barenze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)