Rwanda: Hari Kaminuza 2 zitanga impamyabumenyi zitemewe ku isoko ry'umurimo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'abakozi ba Leta mu Rwanda yagaragaje Kaminuza ebyiri zikorera ku butaka bw'u Rwanda n'indi imwe yo muri uganda zitanga impamyabumenyi zitemewe ku isoko ry'umurimo ry'u Rwanda.

Mu ibaruwa yashizweho umukono na Fanfan Rwanyindo Kayirangwa ,Minisitri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda yagaragaje ko Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR) n'Ishuri rikuru ry'Abaporotestanti mu Rwanda PIASS akorera mu karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda ariyo mashuri yo mu Rwanda atanga impamyabumenyi zitemewe kwakirwa n'abatanga akazi cyane cyane mu mwuga w'uburezi.

Mu mashuri yo hanze y'u Rwanda, Kavendeshi University o mu gihugu cya Uganda nayo yatunzwe agatoki mu zidatanganga uburezi bufite ireme, aho bivugwa ko yo n'izi kamuniza zo mu Rwanda hari amasomo amwe namwe abanyeshuri biga mu mashami amwe n'amwe nk'uburezi badahabwa bityo bigatuma u Rwanda rufata ibi bigo n'impamyabumenyi itanga nk'ibitemewe ku isoko ryo mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru w'inama nkuru y'amashuri makuru(HEC) Dr. Rose Mukankomeje yavuze ko hari nk'abanyeshuri bize mu bigo byavuzwe haruguru bahawe imyanya y'akazi mu burezi, ari naho yahise asaba ko abo bahawe imyanya bahita bihutira gushaka ibigo bigaho ayo masomo batabonye kuri Kaminuza barangirijemo.

Aha yanibukije ko utazaba yarize ayo masomo kugeza mu mwaka wa 2022 azakurwa mu kazi yari afite nta yandi mananiza.

Ibi bibaye nyuma yaho , hagiye humvikana amakuru avuga ko hari ibigo byitwikira gutanga uburezi nyamara bigamije indonke mu banyeshuri, cyane mu byo mu gihugu cya Uganda aho umunyeshuri yamaraga imyaka 4 yiga yagarukana impamyabubenyi mu Rwanda akabwirwako izitangwa n'iyo kaminuza zitemewe.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/20/rwanda-hari-kaminuza-2-zitanga-impamyabumenyi-zitemewe-ku-isoko-ryumurimo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)