Dj Lenzo yashyize hanze akari ku mutima ku kibazo gikomeye afitanye na Phil Peter #rwanda #RwOT

webrwanda
0

DJ Lenzo na Phil Peter  bazwiho  kuba barabaye inshuti zikomeye cyane aho  banafatanyije mu rugendo rwa muzika igihe kinini, nubwo bari baragerageje guhisha ko hari ikibazo hagati yabo ariko byashyize biranga neza Dj Lenzo ashyira hanze akari ku mutima  avuga byose uko bimeze.

Imbarutso yo kugaragaza umwuka mubi umaze iminsi hagati y'aba basore babaye inshuti z'akadasohoka, yabaye ibihembo bya The Choice Awards, byateguwe na Isibo Tv.

Dj Lenzo uri mu batangije ikiganiro 'The Choice' kitiriwe ibi bihembo, yifatiye ku gahanga inshuti ye ya cyera banakoranye igihe kinini, amushinja kumugirira urwango rwatumye atanamushyira ku rutonde rw'abahatana muri ibi bihembo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dj Lenzo yagize ati 'Ngiye nta kubwiye byaba ari ukwica uruganda bya nyabyo. Uribuka dukorana uko wanyubahaga ndetse n'uburyo wavugaga ko ari njye Dj wemera mu Rwanda, ukaba utananshyize mu bahatanira ibihembo wateguye?'

Uyu musore yahise ahamya ko kuba Phil Peter ataramushyize mu bahatanira ibi bihembo ari ibintu bigaragaza urwango amufitiye. Ati 'Bigaragaje urwango umfitiye. Mbabajwe nuko nari nkigufitiye ideni ariko vuba ndarimaramo, urabizi ko ndi umukozi.'


Aya magambo akomeye aje nyuma y'iminsi mike cyane hasohotse urutonde rw'abahatanira ibihembo bya The Choice Awards, ibihembo bigiye kujya bitangwa na ISIBO TV binyuze mu kiganiro cyatangijwe n'itsinda ryarimo Phil Peter na DJ Lenzo.

Nubwo Dj Lenzo avuga ibi ariko Phil Peter we watunzwe agatoki ntabwo aragira icyo asubiza uyu musore babaye inshuti z'akadasohoka imyaka myinshi.

Umuhanzi Tom Close yararimbye ati 'Sinari nzi ko uwari inshuti yaguhinduka akakubera umwanzi nimero ya mbere […]'

Amagambo agize iyi ndirimbo ntekereza ko ari yo ubu yakwifashishwa n'umwe haati ya Dj Lenzo na Phil Peter bahoze ari inshuti z'akadasohoka ariko basigaye barebana ay'ingwe.

Ubushuti bw'aba bombi bwazamutse cyane ubwo Dj Phil Peter yari akiri umunyamakuru wa Radio Isango Star. Iki gihe yakoraga ikiganiro gisaba umuntu uvangavanga imiziki mu buryo bwa 'live'.

Uyu munyamakuru wari ufite izina rikomeye mu myidagaduro y'u Rwanda, byabaye ngombwa ko yiyambaza Dj Lenzo bakoranye igihe kinini, birenga n'urwego rwo gukorana ahubwo baba inshuti z'akadasohoka.

Bitewe nuko bose bari bahuriye ku mwuga wo kuvangavanga imiziki, kenshi wasangaga bari kumwe ndetse bamera nk'abakoze itsinda.

Ubushuti bwabo ndetse n'imikoranire ya hafi yongeye kuzamuka cyane ubwo binjiraga mu kuririmba.

Iki gihe bakoranye indirimbo 'Bombe' yumvikanagamo Aime Bluestone, iyi yanakunzwe ku rwego rwo hejuru kimwe na 'Akuka' bakoranye na Sintex.

Phil Peter na Dj Lenzo mu mwaka wa 2019 bari mu bagezweho mu bitaramo bitandukanye. Bakoranye mu bitaramo bitandukanye bose nk'abavanga imiziki cyangwa hamwe Phil Peter ari umushyushyarugamba mu gihe DJ Lenzo we yabaga acuranga.

Itsinda ryabo ryaje kurambagizwa na televiziyo Isibo yafunguye imiryango mu mpera za 2019. Bakoranye igihe gito cyane ariko umwuka mubi utangira kuvuka.

Uko iminsi yagiye yisunika niko aba bari inshuti z'akadasohoka bagiye bagabanya imikoranire kugeza ubwo Dj Lenzo asimbujwe, ntiyongeye kugaragara mu kiganiro The Choice bari batangije ku Isibo Tv.

Ibi nanone bisa n'ibyakurikiranye nuko Dj Lenzo atongeye gukorana indirimbo na Phil Peter ahubwo atangira kwikorana ku giti cye.

Kwa kugendana na bwa bushuti byagiye bikendera nka nyomberi ariko mu maso ya rubanda nta n'umwe wari warigeze agaragaza ko atishimiye mugenzi we kugeza ubwo akari ku mutima kanze kuhaguma, Dj Lenzo agaragaza ko atishimiye ibyo yise urwango afitiwe n'uwahoze ari inshuti ye.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/20/dj-lenzo-yashyize-hanze-akari-ku-mutima-ku-kibazo-gikomeye-afitanye-na-phil-peter/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)