Prof. Shyaka yasobanuye imikorere y'itangazamakuru mu bihe bya Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Mutarama, nibwo Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yasohoye urutonde rw'imirimo y'ingirakamaro ku gihugu ku buryo izakomeza gukorwa muri ibi bihe, rwiganjemo imirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibikorwaremezo, ubuhinzi n'ubworozi, ubucuruzi, inganda na serivise.

Hari abahise bagaragaza ko itangazamakuru ryabujijwe uburenganzira bwo gukora akazi karyo kandi umuryango nyarwanda urikeneye cyane muri ibi bihe bikomeye. Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yamaze impungenge abari bafite ikibazo, avuga ko Leta izi akamaro k'itangazamakuru 'ndetse n'umwihariko rigira mu guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda muri rusange'.

Yabwiye IGIHE ko no muri ibi bihe bya Coronavirus, itangazamakuru rizemererwa gukomeza gukora akazi karyo nta nkomyi, gusa ko kubera ko ari ibihe bikomeye by'icyorezo, naryo rizakurikiza amabwiriza agenwa n'inzego z'ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, agena ko inzego za Leta n'iz'abikorera zose, zigomba gukoresha abakozi batarenze 30% by'abari basanzwe bakora.

Yagize ati 'N'abanyamakuru rero kimwe n'izindi serivise zose, badufashe kubahiriza izo ngamba bakoresha abakozi batarenze 30% mu rwego rwo kwirinda ko bashobora kwandura no gukwirakwiza Coronavirus kandi byagakozwe neza twese tukirinda'.

Prof Shyaka yasobanuye ko abanyamakuru babinyujije mu Rwego rwabo Rwigenzura rwabo (RMC), bazajya basaba impushya mu gihe hari inkuru bashaka gutara mu mujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo, urwo ruhushya rukazajya rushyikirizwa inzego zirimo Polisi kugira ngo mu gihe bari mu kazi kabo, batagongana n'inzego z'umutekano.

Yagize ati 'Turashaka ko ibintu bizajya binyura mu Rwego rw'Abanyamakuru Bigenzura. Ruzajya rutanga urutonde rw'abanyamakuru bari mu kazi kuri Polisi, ku buryo baba bazwi, bafite amakarita y'akazi kandi bemerewe gukora, maze na Polisi y'Igihugu ikorohereza ba banyamakuru bari mu kazi'.

Ku bigendanye n'imiterere y'itangazamakuru isaba ko amakuru abonekera ku gihe kugira ngo anatangirwe ku gihe, Minisitiri Shyaka yavuze ko izi ngamba zubahirijwe neza zitabangamira abanyamakuru muri rusange.

Yagize ati 'biramutse bikozwe neza, abantu bakabikora mbere y'igihe, inzego zose zigashyira hamwe, ntabwo bizabangamira akazi kabo'.

Shyaka yavuze ko izi ngamba zitagamije kubuza abanyamakuru uburenganzira bwabo bwo gutangaza amakuru, ahubwo ko zigamije kubarinda, ndetse no kurinda abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bitoroshye.

Minisitiri kandi yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru kutazakoresha nabi uburenganzira bwabo, kandi ko mu gihe umunyamakuru yahaniwe gukoresha uburenganzira bwe nabi, bidakwiye kwitiranywa no kubangamira uburenganzira bw'abanyamakuru.

Itangazamakuru rizakomeza gukora nta nkomyi muri ibi bihe bya Guma mu Rugo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-shyaka-yasobanuye-imikorere-y-itangazamakuru-mu-bihe-bya-guma-mu-rugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)