Nubwo tubahana biratubabaza"Guverineli MUFULUKYE Fred". #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverineli MUFULUKYE Fred yavuze ko mberenambere ashimira abaturage b'Intara y'Uburasirazuba uburyo bitwara mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Corona nubwo hari bamwe bakirenga kumabwiriza, yagize ati"Mubyukuri ndashimira abaturage uburyo bariho bitwara mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 nubwo hari bamwe bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda bikabaviramo guhanwa".

Aha niho yahereye avuga ko nog nubwo tubahana ariko biratubabaza, yagize ati" ikigamijwe ntabwo ari uguhana uwarenze ku mwabwiriza kuko nubwo tubahana ariko biratubabaza kuko amafaranga acibwa umuturage warenze ku mabwiriza yakabaye amufasha mu gucyemura ibibazo by'umuryango we cg se akamufasha mukwiteza imbere".

Guverineli yagarutse kandi no kuri bamwe mu bayobozi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo kandi aribo bakabaye bafasha abaturage bagifite imyumvire irihasi.

Ikindi yakomojeho nuko buri karere gafite uburyo gakangurira abaturage bako mukwirinda Corona bitewe n'imiterere yako, urugero: Nk'Uturere twa Kirehe, Nyagatare na Bugesera bitewe nuko duhana imbibi n'ibihugu by'abaturanyi abayobozi b'utwo turere bashyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwitwararika mu gihe bahuye na bamwe mu baturage bibyo bihugu kubera ko ari ku mupaka.

Guverineli yongeye kwibutsa abaturage b'Uburasirazuba ndetse n'Abanyarwanda muri rusange ko icyorezo ntaho cyagiye gihari bityo ko buriwese agomba gukomeza kwirinda no kwitwararika cyane cyane birinda ingendo zitari ngombwa ndetse n'ibirori nabyo abantu bakabireka kuko arimwe mu intandaro yo gu kwirakwiza Covid-19.

Mubantu basanganywe Covid-19 kuruyu wa kabiri 12/2021. Kirehe habonetse abarwayi 9 Rwamagana haboneka 7 Nyagatare naho habonetse 7 mugihe mu karere ka Bugesera habonetse umurwayi umwe.

Bagabo John



Source : https://www.imirasire.rw/?Nubwo-tubahana-biratubabaza-Guverineli-MUFULUKYE-Fred

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)