Asaga miliyoni 10 yagiye ku myambaro Amavubi yaserutse yambaye muri Cameroun #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Arenga miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda niyo yagiye ku myenda ya Made in Rwanda Amavubi y'u Rwanda yagiye yambaye muri Cameroun aho yitabiriye CHAN.

U Rwanda rwahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, saa 11h30' zo mu Rwanda bari bageze Douala muri Cameroun aho itsinda C rizakinira ari naryo u Rwanda rurimo kumwe na Maroc, Uganda na Togo.

Mu buryo butamenyerewe, Amavubi yahagurutse yambaye imyenda ya Made in Rwanda yakozwe n'inzu y'imideli ya Moshions.

Iyi myambarire yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bishimiye uburyo Amavubi yaserutse asa ni mu gihe abandi bo babirwanyije bavuga ko bitari bikwiye kugenda bambaye nk'abanyamideli kandi bagiye gukina umupira w'amaguru.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi myambaro niba yakodeshejwe cyangwa yaguzwe, ISIMBI yagerageje kuvugana n'umuyobozi wa Moshions, Twahirwa Moses avuga ko atavuga amafaranga yaguzwe icyo yatangaza gusa ari uko yahawe ikiraka cyo kudoda imyenda kandi akabibakorera.

Moshions ikaba yarakoreye Amavubi amashati n'amapantaro bya Made in Rwanda biriho imigongo ku maboko no mu gatuza.

Ntabwo wapfa kumenya igiciro nyacyo cy'iyi myenda yatanzweho kereka ba nyiri ubwite babyitangarije, ariko ukurikije ibiciro biri ku rubuga rwa Moshions, iyi myenda yatanzweho 10.575.000 z'amafaranga y'u Rwanda.

Muri rusange babadodeye abantu 45(abakinnyi + Staff Technique). Iyo urebye ku rubuga rwayo ubona amashati badodewe yitwa ' Ntabana Inkingi Long Sleeves Shirt' imwe iba ihagaze ibihumbi 115 by'amafaranga y'u Rwanda. Amapantaro badodowe yitwa 'Murenzi Pants' imwe ikaba igura ibihumbi 120 by'amafaranga y'u Rwanda(ni nayo ihendutse bagira).

Buri muntu akaba yahagurutse yambaye imyenda ihagaze ibihumbi 235 by'amafaranga y'u Rwanda, abantu 45 ni 10.575.000 frw.

CHAN 2020(igiye kuba muri 2021 bitewe n'icyorezo cya Coronavirus cyatumye itaba umwaka ushize) izatangira tariki ya 16 Mutarama 2021 isozwe tariki ya 7 Mutarama 2021.

Muhadjiri na Rugwiro bambaye amashati ya 'Ntabana Inkingi Long Sleeves Shirt' n'amapantaro ya 'Murenzi Pants'
Moshions niyo yambitse Amavubi, yabatwaye asaga miliyoni 10



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/asaga-miliyoni-10-yagiye-ku-myambaro-amavubi-yaserutse-yambaye-muri-cameroun

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)