Ngoma: Inkuba yishe umuntu umwe, ikomeretsa abandi babiri mu rugo rumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu Kane, tariki ya 14 Mutarama 2021 mu Murenge wa Rulenge mu Karere ka Ngoma. Aba baturage bose yakubise bakaba bari bari mu rugo rumwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yabwiye IGIHE ko iyi mvura yahitanye umuntu umwe ikomeretsa abandi babiri.

Yagize ati 'Kuri uyu mugoroba tugize imvura nyinshi izamo n'inkuba yakubise urugo rw'umuturage mu Murenge wa Rulenge, uwo mugabo yahise apfa umugore we n'undi bari kumwe barakomereka.''

Yakomeje avuga ko "Hanapfuye inka n'ingurube ebyiri byose byo muri urwo rugo.'

Nyiridandi yavuze ko kuri ubu bakigenzura niba hari n'ahandi haba hari ibintu byangirikiye muri iyi mvura ariko ngo kugeza ubu nta kindi kintu gikomeye baramenya.

Yagize ati 'Nyuma yo kwica uyu mugabo hahise hakorwa ubutabazi bwihuse abaganga baratabara batanga ubutabazi bw'ibanze ku bakomeretse babageza kwa muganga kugira ngo bavurwe.'

Yasabye abaturage kwirinda kugama imvura munsi y'ibiti bakanirinda gukoresha ibintu by'ibyuma nka radio, televiziyo n'ibindi bikoresho bitandukanye ngo kuko bishobora kubakururira ibyago.

Mu minsi itatu ishize imvura yaguye mu Karere ka Ngoma yangije ubuhunikiro bw'umuceri mu gishanga kiri hagati y'Umurenge wa Rukira na Murama, ubuyobozi bukaba buvuga ko naho bwohereje abatekinisiye ngo bakurikirane neza bafashe n'abahahinga.

Kuri uyu wa Gatatu, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere ( Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati y'itariki ya 13 na 16 Mutarama 2021 hazagwa imvura idasanzwe mu gihugu, kiburira abaturarwanda kwitwararika.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-inkuba-yishe-umuntu-umwe-ikomeretse-abandi-babiri-mu-rugo-rumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)