Neymar yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'umukobwa w'uburanga bagaragaye bagira ibihe byiza(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'icyamamare muri PSG, Neymar, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko akundana n'umuririmbyi wo muri Arijantine nyuma y'amafoto yabo yagiye hanze bagirana ibihe byiza.

Neymar n'uyu mukobwa Emilia bagaragaye bari kumwe.

Uyu munyaburezili yahujwe bwa mbere n'uyu mukobwa Emilia Mernes nyuma y'uko bigaragaye ko yari umushyitsi w'imena mu birori bya Neymar byo gusoza umwaka.Ndetse nyuma aba bombi baje kugaragara muri video yashyizwe hanze bari kumwe bonyine ubwo uyu mukobwa yari mu rugo kwa Neymar.

Ifoto uyu mukobwa yashyize hanze

Emilia Mernes yaje gusangiza ifoto ye ateruye umwana w'umukobwa kuri Instagram.Neymar yahise ajya aho batangiraibitekerezo(comment)yoherezaho emoji y'umutima agaragaza ko yayikunze

Comment ya Neymar

Lizardo Ponce, inshuti ya Emilia yahise ashimangira iby'uyu mubano wa Neymar nuyu mukobwa mwiza agira ati: 'Ni mwiza cyane, kandi azi kwakira abishyitsi neza.' 'Emilia na Neymar ni inshuti. Hariho ibintu baba bagomba kuvuga. '

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/neymar-yateje-impaka-ku-mbuga-nkoranyambaga-bitewe-numukobwa-wuburanga-bagaragaye-bagira-ibihe-byizaamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)