Neymar Jr aravugwa mu rukundo rw'ibanga n'umuhanzikazi ufite umwana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'urukundo rwa Neymar Jr n'uyu muhanzikazi witwa Emilia Mernes yatangiye kuvugwa cyane nyuma y'aho uyu mugore ufite umwana yari mu bashyitsi b'icyubahiro mu kirori uyu mukinnyi yateguye.

Aba bombi bafashwe amashusho bari kubyinana imwe mu ndirimbo nziza z'uyu mugore ifite amagambo agira ati 'sinjya guhiga ukundi kuko hari ukwezi.Bwira abo bakobwa b'abasazi ko ubu ndi uwawe mukundwa.'

Inshuti ya Emilia, Lizardo Ponce,yashimangiye umubano mwiza hagati y'aba bombi.Ati 'N'umusore mwiza cyane [Neymar],ugira umutima mwiza kandi wakira abantu neza. Emilia na Neymar n'inshuti.Hari ibintu byinshi bazatubwira.

Neymar Jr aherutse gushyira akamenyetso k'umutima ku ifoto uyu muhanzikazi yashyize hanze afashe umwana we w'umukobwa.

Abafana b'aba bombi bahise batangira kubashinja ko bakundana aho umwe yagize ati 'Ndashaka kwizerera muri uru rukundo.Ndabakunda mwembi kandi ndifuza ko mubana.'

Neymar Jr aheruka umukunzi uzwi ubwo yakundanaga n'umunyamideli w'umunya Brazil,Bruna Marquezine,batandukanye 2018.

Uyu mukinnyi yaherukaga kuvugwa ko akundana n'umunyamideli w'Umunyamerika witwa Natalia Barulich.






Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-aravugwa-mu-rukundo-rw-ibanga-n-umuhanzikazi-ufite-umwana-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)