Musanze: Ntibavuga rumwe ku mabwiriza yo gusiga amarangi asa ku nzu z'ubucuruzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ukwakira 2020 nibwo Akarere ka Musanze kagiranye ibiganiro n'abikorera bigira hamwe uko hanozwa isuku aho bakorera, maze bafata umwanzuro wo gusiga amarangi inzu zose z'ubucuruzi ari mu masantere atandukanye yo muri aka Karere.

Bidatinze aya mabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa, inzu ziri mu dusantere tw'ubucuruzi zitangira gusigwa amarangi y'ibara rimwe, igikorwa cyakozwe hagamijwe kunoza isuku, no kugaragaza umujyi wa Musanze neza nk'Akarere k'ubukerarugendo.

Bamwe mu bacuruzi bakorera ahasabwe gusiga aya marangi, baganiriye na IGIHE bavuga ko hari aho aya mabwiriza ababangamiye cyane, kuko basabwa gusiga irangi risa nyamara hari aho bigaragara ko amarangi atarandura, ndetse ngo bakanasabwa gusiba ibirango biba ku nkuta z'amazu bakoreramo, bigaragaza ubucuruzi bakoreramo, ibintu ngo babona ko byazabagabanyiriza ababagana.

Umwe mu babyeyi bakora umwuga w'ubudozi mu nzu iri mu isantere y'ahazwi nko ku Ngagi, yagize ati " Nk' ubu aha ku rukuta aho nkorera hari hashushanyije ubwoko by'ibyo ndoda, ibitenge, amakanzu n'ibindi, bamaze gusiga irangi batubujije kongera kubishushanyaho, kandi ni ibyamamaza ibyo dukora. Ubu uwahanyura atinjiye ntiyamenya ikihakorerwa, ibintu bitugabanyiriza abakiliya.'

'Ubu uwo mutaziranye cyangwa ngo yinjiremo ntiyaguha akazi, usibye kubura uko tubigira tukubahiriza amategeko ariko bizaduhombya"

Undi nawe ufite inzu isanzwe ari depo y'ibinyobwa yavuze ko inzu yakoreragamo yari isize irangi ry'umuhondo n'ibirango by'iki kinyobwa, ariko aho amariye gusiga iri rangi ibi birango byose atemerewe kubisubizaho, agasaba ko bakwemererwa ibi birango bakabisubizaho kuko bibafasha kwamamaza ibyo bakora.

Ati " Mbere aha hari hasize irangi ry'umuhondo, hariho ibirango bitandukanye bigaragaza ikinyobwa cya Skol kihacururizwa kuko ari kuri depo yayo, ariko urabona ko utamenya ikihakorerwa usibye kariya kapa k'amafuti gahari. Nta wanze isuku ariko bareke natwe dukomeze kwamamaza ibyo dukora, kuko umukobwa wabuze umuranga ahera iwabo, bitabaye ibyo abakiriya badushiraho"

Ikibazo nk'iki kandi cyagaragajwe n'abandi bacuruzi bakorera mu isantere ya Kimonyi mu Murenge wa Kimonyi, nabo bavuga ko batanze impinduka zo kunoza isuku, ariko bifuza ko byakorwa mu buryo butababangamira cyangwa ngo bitume batakaza abakiriya babo.

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Karere ka Musanze Turatsinze Straton yavuze ko gusiga irangi ry'ibara rimwe atari itegeko, ahubwo icyo bareba ari isuku. Yavuze ko ibyo gusaba abacuruzi gusiba ibirango byamamaza ibyo bakora atari abizi ariko agiye kubikurikirana.

Yagize ati " Kuvuga ko amabwiriza asaba abacuruzi gusiga ubwoko bw'irangi ry'ibara rimwe ntabwo aribyo, icyo tureba ni uko irisizwe ku nzu ritanduye, gusa icyo kuba babasaba gusiba ibirango byamamaza ibyo bakorera muri ayo mazu, ntabwo twari tubizi tugiye kubikurikirana, ariko turimo gutekereza uko nabyo byazajya bisora kuko byamamaza, tukabikora nk'uko i Kigali bikorwa"

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yabwiye IGIHE ko icyo bakora nk'Akarere ari ukugenzura niba isuku yubahirizwa, ariko bigashyirwa mu bikorwa n'abikorera.

Yagize ati "Icyo tureba ni uko amabwiriza y'isuku yubahirizwa, kandi ntabwo ireba abacuruzi gusa, ireba umuturage wese aho ari hose mu rugo, ku mubiri n'ahandi hose. Ikindi gusiga irangi n'ibara bashaka byavuye mu bushake bw'abikorera tunabashimira ko babikoze neza, ariko ahakiri ibibazo tugiye kubigenzura bigororwe cyane ko gucuruza ari ukwamamaza, tugiye kubikurikirana nabyo bikemuke"

Biteganyijwe ko ibikorwa byo gusiga amarangi ku nzu z'ubucuruzi ari mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bizakorwa mu masantere 25, bikazarangirana n'uku kwezi kwa Mutarama 2021, ahasigaye bikagenda bikorwa buhoro buhoro mu rwego rwo kurwanya umwanda ukunze kuvugwa muri aka Karere.

Abacuruzi bavuga ko babangamiwe no kuba batemerewe gushushanya ibyo bakora ku nzu zabo
Gusiga amarangi asa biri muri gahunda yo guca umwanda mu mujyi wa Musanze ukunze gukorerwamo ubukerarugendo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ntibavuga-rumwe-ku-mabwiriza-yo-gusiga-amarangi-asa-ku-nzu-z-ubucuruzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)