Muri CHAN, Amavubi azakinisha imyenda bamaze imyaka 3 bakoresha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi nibwo Amavubi y'u Rwanda yerekanye imyenda azakinana muri CHAN yatangiye uyu munsi muri Cameroun, benshi batungurwa no gusanga ari imyenda imaze imyaka 3 ikinishwa.

Kuva tariki ya 13 Mutarama 2021, Amavubi y'u Rwanda arabarizwa muri Cameroun aho yitabiriye igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo cyatangiye uyu munsi kikazasozwa tariki ya 7 Gashyantare 2021.

Uyu munsi nibwo mu ikipe y'igihugu batanze nimero buri mukinnyi azakina yambaye ndetse banerekana imyenda bazakoresha.

Benshi batunguwe no gusanga Amavubi azakina yambaye imyenda imaze imyaka 3 ikinishwa mu gihe byari byitezwe ko bazambara imyenda mishya.

Azaseruka yambaye umwambaro wakozwe n'uruganda rusanzwe rwambika Amavubi rwa Errea rwo mu Butaliyani mu mwaka w'imikino wa 2017-18.

Iyi myenda Amavubi azakinisha, yakinishijwe bwa mbere n'ikipe y'igihugu y'abagore muri CECAFA iheruka kubera mu Rwanda 2018 muri Nyakanga.

Muri uwo mwaka kandi ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 yarayikinishije mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika mu mukino banganyijemo 0-0 na DR Congo i Rubavu.

Ikipe y'igihugu nkuru nayo yagiye yifashisha iyi myenda mu mikino yakinnye umwaka ushize wa 2020.

Iyi myenda mu mugongo hakaba hari handitseho Rwanda, bakaba babisibye bashyiraho amazina y'abakinnyi bitewe na nimero buri mukinnyi azaba yambaye

U Rwanda ruri mu itsinda C kumwe na Uganda, Togo na Maroc, umukino wa mbere bazawukina ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda.

Amavubi yerekanye imyenda azakinisha muri CHAN
She- Amavubi niyo yayikinishije bwa mbere
Amavubi U23
Amavubi makuru yarawambaye nayo
Basibye Rwanda bandikaho amazina y'abakinnyi
Muhadjiri Hakizimana
She- Amavubi niyo yayikinishije bwa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muri-chan-amavubi-azakinisha-imyenda-bamaze-imyaka-3-bakoresha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)