Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa bwuzuye incyuro AS Kigali nyuma yuko isezereye KCCA muri CAF Confederations Cup - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports yageneye AS Kigali ubutumwa byuzuyemo incyuro, ubwo yayishimiraga ku gikorwa cy'indashyikirwa yagezeho isezerera KCCA yo muri Uganda muri CAF Confederations Cup, kuko yashimangiye ko iyo ataba COVID-19 ibintu bitari kuba nk'uko byagenze. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, kuri St. Marry Kitende, AS Kigali yahakuye itike yo gukomeza mu cyiciro cya gatatu muri CAFA Confederations Cup isezereye KCCA ku gitego cyo hanze, nyuma yo kunganya 3-3 mu mikino yombi.

 

Munyakazi Sadate

Nyuma y'uyu mukino Sadate Munyakazi yashimiye AS Kigali ku gikorwa gikomeye yakoze, ariko anayicyurira ko yabifashijwemo cyane na COVID-19. Ibi Munyakazi Sadate yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati 'Ni ibyishimo byinshi ku ikipe y'Abanyamujyi babashije gusezera KCCA; bakaba bayisezereye binjije mu izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo bitatu, gusa hakomeza AS Kigali kubera COVID 19; aya mahirwe azabaherekeze kugera kure hashoboka bavandi; ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi'.

Félicitations nyinshi ku EQUIPE y'Abanyamujyi babashije gusezera KCCA;
bakaba bayisezereye binjije mu Izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo 3 gusa hakomeza AS de Kigali kubera COVID 19;
aya mahirwe azabeherekeze kugera kure hashoboka bavandi;

Ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi. pic.twitter.com/OzsmUIgEeO

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 6, 2021

 



Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-yageneye-ubutumwa-bwuzuye-incyuro-as-kigali-nyuma-yuko-isezereye-kcca-muri-caf-confederations-cup/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)