Elon Musk nyiri Tesla na Space X ufite inkomo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo benshi ku Isi ubukungu budahagaze neza kubera Covid-19 ubutunzi kuri benshi bukomeje gutera intambwe, bwana Elon Musk wahiriwe n'ikoranabuhanga ubu ni we mukire wa mbere ku Isi aho yakubise inshuro nyakubahwa Jeff Bezos.

Kuri uyu wa kane imigabane muri Tesla agaciro kayo kiyongereye ibyatumye Elon Musk agira amafaranga angana na miliyari $188.8 ku isaha ya saa yine z'igitondo muri America (10:15) nk'uko urubaga economicstimes.com rubigaragaza aho mugenzi we umukurikiye Jeff Bezos nyiri Amazon na Blue Origin atunze agera kuri miliyari $184. 

Elon Musk ubukungu bwe buri gutumbagira vuba na bwangu, kuko mu ntangiriro za 2020 yari atunze agera kuri miliyari $27 nyuma aza guca kuri benshi barimo Bill Gates na Warren Buffet. Ubutunzi bw'uyu mugabo buri gutumbagira umunota ku wundi nk'uko imbuga nka CNN n'izindi ziri kubigaragaza. 

Umushoramali Elon Musk afite inkomoko muri Afrika y'Epfo, avuka ku mubyeyi w'umunya-Africa (se umubyara) n'umunya-Canada (nyina we umubyara). Elon musk yavuye muri Africa afite imyaka 17 aho yahise ajya kwiga kaminuza muri Canada. Gusa yari avuye muri Africa y'epfo aho yabanaga na se umubyara aha naho yari yaratangiye kwiga kaminuza, gusa byabaye ngombwa ko yimuka akajya gutura muri Canada.

Nyuma yaje kwimuka ajya muri Amerika nyuma y'imyaka ibiri ageze muri Canada aho yahise ajya kwiga muri kaminuza ya University of Pennsylvania. Ubutunzi bwa Elon Musk bwatangiye ubwo yashingana urubuga yari yarise Zip2 aho rwaje kugurwa na Compaq. Nyuma yaje gushinga urubuga rwa X.com rwakoraga nka banki ikorera kuri murandasi nyuma aza kurugurisha ruhita ruhinduka paypal ariyo benshi tuzi uyu munsi wa none  aha ni nabwo yaje gukura igishoro cyo gushinga Tesla.  

Bwana Musk akuye Jeff Bezos ku mwanya wa mbere yari ariho kuva mu mwaka wa 2017.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102168/elon-musk-nyiri-tesla-na-space-x-ufite-inkomoko-muri-africa-yepfo-niwe-mukire-wa-mbere-ku--102168.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)