MTN YOLO Hackathon: Irushanwa rya MTN ryo guh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi yatangaje ko iri rushanwa rigiye kuba mu rwego rwa gahunda bihaye yo kunoza Mobile Money ari nayo mpamvu bakoze ikoranabuhanga rya MoMo API umwaka ushize.hamwe na Hackhathon tuzafasha abazahanga udushya bakiri bato.

Muri aya marushanwa abazitabira bagomba kuba bari hagati y'imyaka 15 na 35 y'amavuko, bakaziyandikisha bahereye ku itariki 14/01/2021 kugeza kuri 31/01/2021. Uwiyandikisha arasabwa kuzahanga udushya mu ikoranabuhanga tuzafasha Mobile Money. Utwo dushya kandi tugomba kuzazana n'ibisubizo bizafasha abakiriya ba MTN bo mu Rwanda.

Abifuza kwitabira irushanwa rya MTN YOLO Hackathon barasabwa kunyuza ubusabwe bwabo biherekejwe n'udushya bakabinyuza kuri MTN. Kano HANO ubashe kwitabira iri rushanwa.

Ku itariki 1/02/2021 ni bwo hazatangazwa abatsinze 5 mu cyiciro cya mbere. Icyiciro cya kabiri, abatsinze 5 bazajya muri Boot camp aho bazafashwa guhanga udushya twabo neza. Mu cyiciro cya 3 ari nacyo cya nyuma uzatsinda ku mwanya wa 3 azahembwa 800,000 Frw, uzaza ku mwanya wa 2 azahembwa 1,200,000 Frw naho uzaza ku mwanya wa 1 azahabwa akayabo ka 2,000,000 Frw.

Uzitabira iri rushanwa agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

-Kwiyandikisha unyuze ahateganyijwe na MTN. Kanda HANO wiyandikishe

-Kuba ari umunyarwanda utuye mu Rwanda.

-Kuba ari hagati y'imyaka 15-35 y'amavuko, ufite munsi ya 21 akazerekana icyangombwa cy'ababyeyi be cyangwa abamurera.

-Kuba akoresha Mobile Money.

-Kuba yiteguye kuzamurika udushya imbere ya komite ya MTN.

Itariki ntarengwa: bizatangira ku itariki 14/01 birangire kuri 31/01/2021


Mitwa Ng'ambi Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102339/mtn-yolo-hackathon-irushanwa-rya-mtn-rishingiye-ku-ikoranabuhanga-mu-guhanga-udushya-aho-u-102339.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)