Miss Mutesi Jolly yasabye ko ibirori bya 'Bridal Shower' bikorerwa abakobwa byajya bikorerwa n'abahungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampina w'u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yasabye ko ibirori bya Bridal Shower bikorerwa abana b'abakobwa bagiye kurushinga byajya bikorerwa n'ab'abahungu bagiye gushaka.

Bridal Shower, ni ibirori bikorerwa umwana w'umukobwa asezera ubukumi agiye gushaka umugabo akigishwa uko urugo rw'ubakwa,gufata neza umugabo we n'ibindi.

Uyu muhango witabirwa n'igitsina gore gusa nta mugabo n'umwe cyangwa umuhungu uba wemerewe kuhakandagira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Miss Mutesi Jolly yibajije niba bitari bikwiyye ko uyu muhango wajya ukorerwa n'abahungu bakigishwa uko bagomba gufata inshingano z'urugo rwabo.

AtI'inshuti yanjye yantumiye mu birori bye bya Bridal Shower aho ba nyirasenge na nyina bamugira inama uburyo azabamo umugore mwiza. Ni mbere y'uko akora ubukwe mu gihe ingamba zo Coronavirus zizaba zorohejwe, ariko ikibazo cyanjye ntitwajya tugira ibirori nk'ibi by'abagabo benshi bagira inama abahungu uko zubakwa n'uko bagomba kuzuza inshingano nk'abagabo mu gihe barushinze?'

Abantu benshi batandukanye bagiye batanga ibitekerezo kuri ubu butumwa bwe, bamwe bagarageje ko uyu muhango ukorwa hari icyo ufasha mu kubaka urugo rugakomera, ni mu gihe abandi bagiye babihakana bavuga ko nta kamaro kabyo.

My friend was inviting me to attend her bridal shower as her aunties and mother advise her on how to be a good wife before she gets married in case there's ease in lockdown measures,but my worry is,can we also hve more male partners teaching their boys to be responsible husbands!

â€" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 13, 2021

Miss Mutesi Jolly yatanze igitekerezo cy'uko hajya habaho ibirori byo gusezera ku busore



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yasabye-ko-ibirori-bya-bridal-shower-bikorerwa-abakobwa-byajya-bikorerwa-n-abahungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)