Mashami Vincent yahishuye byinshi ku ikipe agiye kujyana muri CHAN 2020 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mashami yavuze ko hari abakinnyi bakiri hasi ariko agiye gushaka ibisubizo mu minsi mike isigaye kugira ngo areme ikipe ikomeye itanga umusaruro.

Yagize ati 'Irushanwa tugiyemo ntabwo risaba abakinnyi 11 gusa, rigusaba n'abasimbura n'abazabanza. Ni byo dutsinzwe umukino wa kabiri, uwa mbere twarawunganyije, ntabwo ari bibi cyane, uko twagiye duhinduranya abakinnyi tumaze kubona urwego rwa bamwe na bamwe, uburyo bakomeje kugira inyota yo kwishyura igitego twatsinzwe hakiri kare, ni ibintu bitanga icyizere.'

'Hari abakinnyi bagikeneye ko umuntu abitaho by'umwihariko, hari abagaragaje ko hari byinshi bakibura, urwego rwabo rutaraba rwiza, hari abatinze mu kato kubera COVID-19, ni ibyo byose umuntu agerageza gushyira hamwe agashakamo umusaruro w'ikipe.'

Yakomeje avuga ko yabonye ishusho nyayo y'ikipe afite, aho amwe mu makosa y'ingenzi bagiye gukosora mu gihe gito basigaranye harimo kwirinda gutsindwa igitego hakiri kare nk'uko byagenze mu mikino ibiri bakinnye na Congo.

Ati 'Navuga ko iyi mikino yombi tuyikuyemo byinshi byiza kurusha uko wenda twari kuzagenda tutazi ikipe dufite, tutazi uwasimbura runaka habayeho ikibazo, 90% twabonye ubushobozi bwabo. Tugiye gutegura umukino tuzahuramo na Uganda, dukosora amakosa twabonye muri iyi mikino cyane ko twagiye dutsindwa ibitego bya kare, ukabona ko twinjira mu mukino dutinze.'

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

Abakinnyi 30 bazakinira u Rwanda muri CHAN 2021:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yahishuye-byinshi-ku-ikipe-agiye-kujyana-muri-chan-2020

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)