Umunyamakuru akaba na Nyir'ikipe ya Gasogi United, Nkuriza Charles (KNC), yemereye abakinnyi n'abatoza b'Amavubi agahimbazamusyi ka 100$ (hafi ibihumbi 99 Frw) kuri buri umwe mu gihe batsinda Maroc mu mukino wa 2 Amavubi azaba akinnye mu itsinda abarizwamo muri CHAN 2020. Ibi KNC yabitangarije mu kiganiro Rirarashe cyaciye kuri Radio/Tv1 Â mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho mu magambo ye yagize ati:'Gutsinda Maroc buri mukinnyi ni idolari 100. Na Staff tekinike [abatoza, abaganga n'ababafasha] na bo mbashyizemo.'

KNC
KNC yemeye aya mafaranga nyuma ya Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sport nawe wari waremeye kuzatanga 100$ kuri bakinnyi ndetse n'abatoza b'Amavubi mu gihe bari kuba batsinze ikipe ya Uganda Cranes. Uyu mukino waje kurangira habayeho kungana ubusa ku busa hagati y'Amavubi na Uganda Cranes, abakinnyi b'Amavubi bihombera batyo.