Kamonyi-Ngamba: Gitifu wimitswe, avuga ko agiye kugarurira icyizere abaturage batakarije ubuyobozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ngamba afunze ku bw'ibyaha akekwaho, kuri uyu wa 08 Mutarama 2021, ubuyobozi bw'Akarere ka kamonyi bwagennye Twagirumukiza Jean de Dieu usanzwe akora mu karere kuba ariwe uramutswa uyu murenge. Avuga ko aje gutanga ihumure no gutuma abaturage bagarurira icyizere ubuyobozi.

Gitifu Twagirumukiza, avuga ko mubiri ku isonga mubyo ashyiriye Abanyengamba ari ugutuma bagarurira icyizere ubuyobozi. Ati' Icyambere ni ukugarurira icyizere abaturage, bakizera abayobozi babo. Kuzana ihumure, tugafatanya guteza imbere uriya Murenge'.

Akomeza avuga ko bamwe mubamubanjirije hari abagiye bafungwa bigatuma abaturage basa n'abatakariza abayobozi icyizere bitewe n'amakosa y'ibyo babaga bakurikiranweho. Avuga ko ashaka gufatanya nabo bakamenya ko umuyobozi wese uhageze adafungwa, ko ahubwo bashyize hamwe bateza imbere uyu Murenge.

Gitifu Twagirumukiza, ahamya ko abaturage ataribo babi. Ati' Abaturage ntabwo aribo babi, wenda n'abatubanjirije nabo si babi, ariko amakosa yabaye niyo tugomba gukosora kugira ngo icyo cyizere abaturage bongere bakigirire ubuyobozi'.

Meya Tuyizere Thaddee, yereka Abanyengamba Gitifu mushya.

Kutagendana neza, haba hagati y'ubuyobozi nyirizina ndetse no hagati yabwo n'abaturage ngo nicyo kibazo cyihutirwa mubigomba gukosorwa n'uyu muyobozi, hagamijwe ko umuturage aba ku isonga mu bimukorerwa kandi agashishikarizwa kubigiramo uruhare. Uyu Murenge wa ngamba ni umwe muyimaze kugira Abanyamabanga Nshingwabikorwa benshi, barenga 7. Avuga kandi ko uko kugenda no gufungwa kwa bamwe mu bamubanjirije byagiye bisiga icyuho cyateye kudindira kw'imwe mu mihigo, ko rero hagomba imbaraga n'ubufatanye kugira ngo bihute.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-ngamba-gitifu-wimitswe-avuga-ko-agiye-kugarurira-icyizere-abaturage-batakarije-ubuyobozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)