Kamonyi-Musambira: Inguzanyo ya SACCO yamuhinduriye ubuzima, ni umugore ushima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayitesi Jeanne, umugore ukorera mu Murenge wa Musambira, ukiva mu muhanda wa Kaburimbo ugana ku Murenge uhingukira kuri Butike akoreramo ibikorwa bye. Avuga ko yarangije amashuri akabura akazi, agafata iya mbere mu kugana SACCO agamije kwikorera. Ubu ni umugore wifashije, ugira uruhare mu iterambere ry'urugo, ugira inama bagenzi be gukura amaboko mu mufuka. Ahamya ko kwikorera byamwubatse, bikubaka ubumwe n'urukundo mu rugo, bikamurinda amakimbirane akunze kurangwa mu rugo iyo umugore akenshi asaba byose umugabo.

Kayitesi, avuga ko akibona ko ibyo gushaka akazi byanze, yabonye ikiraka cy'amafaranga ibihumbi 500, agura imashine ifotora impapuro, atangira akorera ku muryango, nyuma agana SACCO Musambira asaba Miliyoni imwe, arakora, arunguka ndetse asubirayo yongera ingano y'ubucuruzi bwe, aza kuva ku muryango akodesha inzu akoreramo ubucuruzi bwagutse.

Mu bikorwa akora bya buri munsi, avuga ko aho ageze muri iri terambere akesha SACCO atabura kwibarira umushahara nibura utari munsi y'ibihumbi 300 ku kwezi kandi yakemuye ibindi bibazo bitandukanye.

Kayitesi, ashima Perezida Kagame wahaye umugore ijambo agatinyuka agakora. Ashima kandi SACCO nk'ikigo cy'imari cyegerejwe abaturage ngo kibafashe gutera imbere kuko amabanki akomeye ngo yagoraga ba rubanda rugufi.

Uretse kuba inguzanyo ya SACCO yaramufashije kuba yubatse urugo rukomeye, avuga ko afatanije n'umugabo we ubu biteje imbere ku buryo ashima aho bageze mu iterambere kuko bishyurira umwana ishuri, bubatse amazu abiri akomeye, bakemura ibibazo bitandukanye by'urugo kandi ntacyo bakenera ngo bakibure.

Kayitesi, ahamya ko kwigirira icyizere ariyo ntambwe ya mbere yo gutera imbere ngo kuko iyo umaze kwiremamo icyizere ushaka icyo ukora kandi ugafata n'ingamba zigufasha kukigeraho. Ahamya kandi ko mu mibanire, iyo umugore yicaye murugo ntacyo akora byose abitega ku mugabo amunaniza, ugasanga imibanire ntabwo igenda neza. Kuri we, asanga kuba akora n'umugabo akora bibafasha kuzamura iterambere ry'urugo kuko bahura bungurana ibitekerezo kucyatuma barushaho gutera imbere mu byo bakora, bikanatuma ubumwe n'urukondo rwabo rwiyongera bihereye mu biganiro kuko ntawinuba undi, buri wese ni ukuboko gushyigikira ukundi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-inguzanyo-ya-sacco-yamuhinduriye-ubuzima-ni-umugore-ushima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)