Kamonyi: Bamwe mu bakozi b'ibiro by'ubutaka bimaze iminsi mu bibazo bahinduriwe imirimo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cy'uyu wa 13 Mutarama 2021 nibwo bamwe mu bakozi bakora mu biro bishinzwe ubutaka( One Stop Centre ) bahinduriwe imirimo. Umwe mu bahakora yongererewe inshingano, babiri bashyirwa mu zindi serivise. Iri shami ry'ubutaka riherutse gutangazwa ko ariryo ryabaye iryanyuma mu gihugu, ariko kandi abaturage n'izindi nzego bamaze igihe bijujutira imikorere mibi cyane cyane mu itangwa ry'ibyangombwa byo kubaka.

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko guhindurirwa imirimo kw'aba bakozi ari mu rwego rwo kurushyiramo amaraso mashya, ariko kandi bikaba bifitanye isano n'ibibazo byagiye bitera abaturage kutishimira serivise zihatangirwa.

Abakozi bakuwe muri ibi biro bagahindurirwa serivise ni; Musengarurema Cyriaque wari ushinzwe gutanga ibyangombwa, akaba yashinzwe iby'amakoperative n'iterambere ry'umurimo. Undi ni Gahungu Oswald wari ushinzwe ubugenzuzi( inspection muri one stop centre) yashinzwe gukurikirana inyubako z'amashuri, mu gihe Nshuti Egide wari ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri ariwe waje gushingwa ubugenzuzi mu myubakire muri iri shami, naho Nzabahimana James uhassanzwe yongerewe inshingano, aho kuzo asanganwe hiyongereyeho gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Meya Tuyizere avuga kuri iri hindurwa ry'aba bakozi yagize ati ' Mubyukuri ni ukongeramo amaraso mashya no kugira ngo turebe ko imitangire ya Serivise yarushaho kunoga'.

Kuba ibyabaye haba hari aho bihurira n'ibyo abaturage bakomeje kwijujutira ku bijyanye na serivise mbi n'imikorere idahwitse yagiye ishavuza benshi, Tuyizere yagize ati ' Mubyukuri hari ibyo abaturage baba bavuga, natwe ubwo rero turareba ngo ese niba kanaka bavuga ko iyi serivise atayirimo neza, ese uwashyiramo undi ntiyabikora neza kumurusha!'?.

Meya Tuyizere, avuga ko nk'ubuyobozi bw'akarere bakomeje gushaka uko bakongerera ibi biro by'ubutaka abakozi kuko ngo bagereranije serivise zihasabwa, abakozi baho ngo baracyari bake kuko ngo hari n'abagiye bavamo mu bihe byashize ariko bakaba batarasimbuwe.

Soma hano inkuru bijyanye;Kamonyi: Ibiro by'ubutaka (One Stop Centre) byegukanye umwanya wa nyuma mu gihugu

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-bamwe-mu-bakozi-bibiro-byubutaka-bimaze-iminsi-mu-bibazo-bahinduriwe-imirimo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)