Haruna na Yanga begukanye igikombe batsinze Simba SC ya Kagere utahiriwe na penaliti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yanga ikinamo kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima yegukanye igikombe cya Mapinduzi Cup batsinze Simba SC ya Kagere kuri penaliti 4-3, ni nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Uyu munsi nibwo hari habaye umukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup, igikombe cyarimo gikinirwa muri Zanzibar.

Yanga yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Azam FC muri 1/2, yahuye na Simba SC yahageze isezereye Namungo.

Umukino uhuza Simba SC na Yanga ni umukino uba ukomeye cyane kuko ari amakipe y'abakeba, umukino waherukaga kubahuza ni uwo muri shampiyona warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Kuri iyi nshuro hari hitezwe kumenya ikipe iri bwegukanye iki gikombe, hibazwa niba Simba SC iri butsindirwe ku mukino wa nyuma inshuro 2 zikurikiranya kuko umwaka ushize Mtibwa Sugar yabatsinze 1-0 ibatwara igikombe.

Ni umukino wakinwe n'abakinnyi bombi b'abanyarwanda yaba ku ruhande rwa Simba SC, Meddie Kagere yari ahari no ku ruhande rwa Yanga, Niyonzima Haruna yari ahabaye, ndetse aba bakinnyi nibo bari ba kapiteni kuri uyu mukino, bakinnye iminota 90.

Aya makipe yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup muri 2011, Simba SC niyo yegukanye igikombe itsinze Yanga 2-0.

Amakipe yombi yagiye abona amahirwe ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro umukino urangira ari 0-0, bihita biba ngombwa ko bitabaza penaliti.

Kagere Meddie utari wagize umukino mubi, utanamenyereweho guhusha penaliti ntiyahiriwe n'iy'uyu munsi kuko yayihushije, yayiteye ikubita umutambiko w'izamu, undi mukinnyi wa Simba SC wayihushije ni Joash Onyango, myugariro na we wari witwaye neza kuri uyu mukino. Francis Kahata, Chris Mugalu na Gadiel Michael bazinjije.

Ku ruhande rwa Yanga, Mukoko Tonombe ni we wayihushije ni mu gihe Kisinda Tuisila, Abdul Hadji 'Ninja', Zawadi Mauya na Saido Ntibazonkiza bazinjije.

Yanga iki kikaba ari igikombe cya 2 cya Mapinduzi Cup begukanye mu mateka yabo, baherukaga icyo begukanye muri 2004 batsinze Mtibwa Sugar ku mukino wa nyuma 2-1.

Meddie Kagere ntiyahiriwe n'uyu munsi
Haruna Niyonzima umwe mu bakinnyi bafashije Yanga cyane muri iki gikombe
Haruna Niyonzima ashaka kuzibira Gadiel Michael wa Simba SC
Saido Ntibazonkiza yateye penaliti ya nyuma yahesheje Yanga igikombe
Sarpong(ibumoso) Saido Ntibazonkiza(hagati) na Waziri Junior(iburyo) bishimira igikombe cyabo cya mbere muri Yanga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-na-yanga-begukanye-igikombe-batsinze-simba-sc-ya-kagere-utahiriwe-na-penaliti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)