Isume yabaye isume! Twasuye wa mugabo w'i Nya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari tariki tariki 26 Mutarama 2020 ubwo Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi yatsindaga ikipe y'igihugu ya Togo ibitego 3:2, ikabona itike yo guhatana muri 1/4 muri CHAN 2020. Nyuma y'iyi ntsinzi yabonetse ku gitego cya 3 cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest, byari ibirori bikomeye ku bakunzi b'Amavubi by'umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali.

Nituvuga Umujyi wa Kigali, uhite unyarukira i Nyamirambo ahafatwa n'abahatuye nk'umurwa mukuru wa Kigali, ho byari ibindi bindi, dore ko abantu benshi bagiye mu mihanda bakabyina, bakaririmba, ndetse bagakora n'akarasisi mu kwishimira intsinzi y'Amavubi. Usibye abantu bagiye mu mihanda, ku mbuga nkoranyambaga, naho habereye ibirori bikomeye by'abari bishimiye iyi ntsinzi y'Amavubi. Hari abavugaga ko Amavubi 'yatogosheje' Togo mu gushaka kuvuga ko Amavubi yatsinze Togo.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA WA MUSORE WAGARAGAYE YAMBAYE ISUME

I Nyamirambo, ni ho hagaragaye umusore utaramenyekanye amazina, wari ukenyeye isume y'ibara ry'iroza - ibyaketswe ko ashobora kuba yari yiryamiye cyangwa se yitegura kuryama, ariko yanga kuguma mu nzu atishimanye n'abandi intsinzi y'Amavubi. Ifoto ye yasakajwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga kuva uwo munsi kugeza ubu ubwo twamusuraga iwe mu rugo.


Yagaragaye mu bantu benshi akenyeye isume mu kwishimana n'abandi intsinzi y'Amavubi

Mbere y'amasaha macye ngo Amavubi acakirane na Guinea muri 1/4 cya CHAN 2020 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, InyaRwanda Tv yasuye uyu mugabo wabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, tumubaza byinshi birimo icyamuteye kujya ku muhanda yambaye isume, uko yakiriye kwamamara n'ibindi.

Twamusanze iwe i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, tuganira nawe akenyeye ya sume ye. Yavuze ko yifuza ko iyi sume ye ishyirwa mu nzu ndangamurage. Yatangaje ko Amavubi amaze gutsinda Togo, we atigeze amenya ko yambaye isume, ahubwo yahise asohoka mu nzu ajya kwishimira intsinzi. Ati "Narirutse ubanza narageze no mu mujyi, gusa narirutse, wumve ngo narirutse nyine".

Uyu musore utifuza gutangaza amazina ye, yabwiye InyaRwanda Tv ko akunda cyane Amavubi ndetse abona azatwara igikombe cya CHAN 2020. Umukinnyi yahuye nawe wubatse izina muri ruhago y'u Rwanda ni Ombolenga Fitina ndetse ngo baraniganye mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye. Yavuze ko Amavubi natsinda Guinea ari bwishimye bitagira umupaka, naramuka atsinzwe yavuze ko ari buryamye nk'uruhinja. Ati "Ni ukuryama nk'agahinga ukisinzirira".

Amavubi yahaye abanyarwanda ibyishimo ubwo yabonaga itike ya 1/4 ya CHAN 2020

AMAFOTO ARI GUCARACARA KU MBUGA NKORANYAMBAGA Y'ABANTU BAMBAYE AMASUME (HARIMO N'AMAFOTO Y'AMAKORANO (Photoshop)

Dj Brianne (iburyo) nawe yagaragaye akenyeye isume

Mico The Best ukunzwe mu ndirimbo 'Igare' na 'Umunamba' ari mu bantu bagaragaye bambaye isume

Iyi foto nayo ni 'Photoshop' aho wa musore wagaragaye akenyeye isume bamushyize mu kibuga hamwe n'Amavubi

Isume yabaye isume ku mbuga nkoranyambaga


Ntabwo kwambara amasume ari impuzankano y'abanyamakuru ba RTV ahubwo hano Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego bayambaye mu kugaragaza ko bari inyuma y'Amavubi aho biganaga umusore w'i Nyamirambo wabikoze bwa mbere mu Rwanda, #IsumeChallenge 


Shaddyboo (iburyo) nawe yagaragaye mu isume 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102764/isume-yabaye-isume-twasuye-wa-mugabo-wi-nyamirambo-wagaragaye-akenyeye-isume-mu-kivunge-cy-102764.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)