Hari umukobwa mushya mu mujyi: Umuryango wa J... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa banditse ku rukuta rwabo rwa Instagram, James & Daniella bavuze ko bafite umunezero mwinshi batewe no kwibaruka umwana mwiza cyane w'umukobwa. Banditse bati "Hari umukobwa mushya mu mujyi!. Tunejejwe no kwakira inseko nziza n'amaboko mashya by'umwana w'umukobwa". 


James na Daniella ubwo biteguraga kwibaruka ubuheture

James & Daniella bakunzwe cyane mu ndirimbo 'Mpa amavuta', 'Nkoresha', 'Narakijijwe', n'izindi, bakomeje basangiza abantu imirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko umwana bibarutse ari impano y'Imana. Ibyo byanditswe, harimo Zaburi 127:3 havuga ko abana ari impano y'Imana. Undi murongo ni Yakobo 1:17 havuga ko impano yose nziza iva mu ijuru.

Aba bahanzi bafite igikundiro cyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bibarutse umwana wabo wa 3 nyuma y'iminsi 28 bahishuye ko bari hafi kwibaruka. Icyo gihe banditse kuri Instagram ko bishimiye cyane umwana wabo wa gatatu, akaba undi mwana wabo w'umukobwa biteguraga kwibaruka. Bavuze ko ari umugisha ubyibushye cyane, basabira umugisha abantu bose babahaye impano.


James & Daniella bibarutse umwana wabo wa 3, hano ni mu gitaramo bakoze mu ntangiriro za 2020 aho bari bateruye abana babo babiri (Ifoto: Evode Mugunga)


Daniella Rugarama ubwo yiteguraga kwibaruka umwana wa 3

REBA HANO 'NKORESHA' YA JAMES NA DANIELLA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102763/hari-umukobwa-mushya-mu-mujyi-umuryango-wa-james-na-daniella-mu-byishimo-byo-kwibaruka-ubu-102763.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)