Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe abarwanyi 37 mu gitero cyaguyemo umusirikare umwe muri Centrafrique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi mu bice bya PK12 na PK9. Ni amasasu yarimo ay’imbunda nini yumvikanaga ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé yashakaga kwambuka ikiraro gihuza agace ka Bimbo n’Umujyi wa Bangui kugira ngo yinjire mu Murwa Mukuru, maze Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zo kuwurinda zikaza kuburizamo icyo gikorwa.

Muri iyo mirwano, umusirikare umwe w’u Rwanda yitabye Imana mu gihe undi umwe we yakomeretse byoroheje. Ingabo zirimo iz’u Rwanda zabashije kuburizamo icyo gikorwa cy’iyo mitwe, ndetse ziyisubiza inyuma.

Muri uko kuyisubiza inyuma, Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe abarwanyi 37 hanyuma zifata abandi batanu n’ibikoresho bitandukanye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo guhashya iyo mitwe byakozwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zitandukanye zifatanyijwe n’iza Centrafrique, aho abarwanyi 37 bishwe.

Ati “Batanu barafashwe, hari n’abishwe 37 n’ibindi bikoresho byinshi. Nk’uko wabyumvise ni byo.”

Itangazo ryaraye rishyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko cyunamiye umusirikare wacyo wari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique mu Ngabo za Loni (MINUSCA) waguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro, cyihanganisha inshuti n’umuryango we.

Rikomeza rigira riti “Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zizakomeza kugaragaza umuhate mu kurinda abasivili nk’uko biri mu ntego za MINUSCA n’izindi misiyo ingabo zacu zoherejwemo.’’

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique). Kuri uyu wa Kane, Ngrébada yanditse kuri Twitter ko yamagana ibi bitero, avuga ko ababigabye bashaka gukuraho inzego z’igihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, nawe yamaganye iki gitero cy’inyeshyamba anihanganisha umuryango w’umusirikare w’u Rwanda na leta y’u Rwanda.

Igitero cyo kuri uyu wa Gatatu cyagabwe n’inyeshyamba zishyize hamwe za anti-Balaka, UPC, 3R na MPC, zishyigikiwe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu François Bozizé.

Mu mpera z’ukwezi gushize abasirikare batatu b’u Burundi bari muri ubu butumwa bwa MINUSCA nabo bishwe n’inyeshyamba mu mirwano ahitwa Dékoa mu Ntara ya Kémo.

U Rwanda rwaherukaga kubura umusirikare mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique mu gitero ingabo zarwo zagabweho muri Nyakanga umwaka ushize.

Ku wa 02 Mutarama, Umutwe wihariye w’Ingabo z’u Rwanda uri muri Centrafrique mu bikorwa byihariye byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, wishe abarwanyi “benshi” b’Umutwe wa CPC washakaga guhungabanya umutekano mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru Bangui.

Icyo gihe abo barwanyi biciwe mu Gace ka Damara mu gitondo. Bivugwa ko igitero nyir’izina cyagabwe mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui ndetse ko hari abarwanyi b’Umutwe wa CPC [Coalition des patriotes pour le changement] “benshi bishwe abandi bagakomereka”.

Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n’Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z’u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

Usibye abarwanyi bishwe, hari abafashwe bakiri bazima



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-zirimo-iz-u-rwanda-zishe-abarwanyi-37-mu-gitero-cyaguyemo-umusirikare
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)