Impinduka zidasanzwe zaranze gahunda ya VUP imaze gukubirwa ingengo y'imari inshuro 65 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwashyizeho gahunda zihariye zo kwishakamo ibisubizo hagamijwe iterambere ry'imibereho myiza no gushyira hamwe kw'Abanyarwanda muri rusange, byabaye inkingi mwikorezi y'ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Muri izo gahunda harimo na VUP yatangijwe mu 2008, ifite inkingi eshatu z'ingenzi zirimo igamije kuvana abaturage mu bukene, igizwe na gahunda y'inkunga y'ingoboka (Direct Support), aho abaturage batishoboye cyane cyane ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe bahabwa amafaranga abafasha kubaho.

Hari indi nkingi yo gutanga imirimo rusange ku baturage bakennye ariko bashoboye gukora (Public Works), nyuma abaturage bagahembwa amafaranga abafasha kwibeshaho.

Inkingi ya gatatu yari iyo gutera inkunga imishinga mito (Financial Services), aho abaturage bakora imishinga mito, bagahabwa inguzanyo zo kuyishyira mu bikorwa, nyuma bakagenda bayishyura.

Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu mwaka wa 2008-2009, yatangiriye ku bagenerwabikorwa 18.304 bo mu mirenge 30 [Ni ukuvuga Umurenge umwe muri buri Karere], yari ikennye kurusha indi. Icyo gihe Leta yakoresheje ingengo y'imari ingana na miliyari 1,5Frw, mu nkingi zayo zose.

Mu mwaka wa 2009-2010 gahunda ya VUP mu nkingi zayo eshatu yageze ku baturage 124.437 bo mu mirenge 60, hakoreshwa ingengo y'imari ingana na miliyari 14,8 z'amafaranga y'u Rwanda.

Uko imyaka igenda ishira abagenerwabikorwa b'iyi gahunda bagenda biyongera nko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019/20, Imiryango igera ku 210.617 yo mu Mirenge 416 yahawe akazi muri gahunda y'imirimo rusange ya VUP naho imiryango igera ku 119.025 ihabwa inkunga y'ingoboka.

Mu mirenge 416 hamaze kugeramo gahunda y'inkunga y'ingoboka, naho mu mirenge 300 niho hamaze kugera gahunda y'inguzanyo ziciriritse n'imirimo y'amaboko.

Ku rundi ruhande ariko 70% by'agenerwabikorwa bujuje ibisabwa nibo bahabwa akazi muri iyi gahunda kubera ikibazo cy'ingengo y'imari idahagije.

Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi iherutse gutangaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/21, hazakoreshwa angana na miliyari 129,2Frw muri gahunda yo gutanga inkunga y'ingoboka ku baturage batishoboye muri gahunda ya VUP no kugerageza kongera umubare w'abaturage bahabwa imirimo muri VUP.

Muri rusange iyi gahunda ya VUP yatangiye mu 2008, ifite ingengo y'imari ya miliyoni 1,5 Frw mu nkingi enye zayo zose ariko kuri ubu igeze kuri miliyari 70 Frw buri mwaka.

Imibereho y'abagenerwabikorwa yarahindutse

Abaturage baganiriye na RBA, batangaje ko gahunda ya VUP yabafashije kwivana mu bukene ku buryo n'ibyiciro by'ubudehe babarizwagamo mbere y'uko bayijyamo byahindutse.

Uwitwa Habisoni Pascal wo mu Murenge wa Gashaki, Akarere ka Musanze yavuze ko mu 2011, aribwo yahawe akazi muri gahunda ya VUP, aho bakoraga imirimo yo guca amaterasi n'imirwanyasuri muri uwo murenge atuyemo

Avuga ko yahembwaga 1500Frw ku munsi aho yarangije gukora ako kazi akuyemo asaga ibihumbi 800 Frw ayaheraho yiteza imbere.

Ati 'Nza kuguramo inka y'amafaranga ibihumbi 120 Frw, ndayorora irabyara naguzemo n'umurima umwe ibihumbi 160 Frw, nanaguzemo ishyamba naryo rirahari ry'ibihumbi 155 Frw, ubu nubwo nari nahawe ibihumbi 800 Frw bigenda byunguka.'
Habisoni avuga kandi ko mbere yari atuye mu misozi ariko ubu yarimutse ajya gutura ahantu heza aho amashanyarazi ageze.

Uyu musaza avuga ko mu 2017, yafashe inguzanyo ya mbere muri koperative Umurenge Sacco binyuze muri gahunda ya VUP ahita atangiza ububiko bw'ibyo kunywa bisembuye n'ibidasembuye.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi inzego z'ibanze (LODA), gitangaza ko n'ubwo hari impinduka zigaragara ku baturage binyuze muri iyi gahunda ya VUP, hari gahunda yo gukomeza gushaka uko ingengo y'imari ikoreshwamo yakongerwa.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurengera abatishoboye muri LODA, Gatsinzi Justin, yavuze ko 'Amafaranga ntabwo arahaza kugira ngo inkingi zose zigera mu mirenge icya rimwe ariko nicyo cyifuzo cya Leta, aho twumva mu mwaka w'ingengo y'imari utaha dufite gahunda y'imirenge yose ku nkingi zose ariko iyo igihe kigeze hasuzumwa ya mikoro.'

Gahunda nka VUP ni imwe mu zatumye ubukene mu banyarwanda bugabanyuka ku rwego rwo hejuru cyane ko nka gahunda y'imbaturabukungu 'EDPRS I' yatangiye mu 2008 igeza mu 2012, yasize u Rwanda rugabanyije ubukene ndetse n'ubusumbane mu bukungu.

EDPRS I kandi yatumye ubukene bugabanuka kuva kuri 56.7% bugera kuri 44.9%, bituma abarenga miliyoni imwe bava mu bukene mu myaka itagera kuri itanu.

Ubukene bwakomeje kubanyuke kuko nk'Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y'ingo mu Rwanda (EICV5), bwasohotse mu Ukuboza 2018, bwagaragaje abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

Abahabwa imirimo muri gahunda ya VUP bakomeje kugaragaza ko byahinduye imibereho yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-zidasanzwe-zaranze-gahunda-ya-vup-imaze-gukubirwa-ingengo-y-imari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)