IFOTO : Shaddyboo areba akana ko mu jisho Umwarabu, ati "Hadashya se" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi foto iherekejwe n'amagambo macye yo gutaka uriya musore bari kumwe, Shaddyboo yakoresheje icyongereza kidatanga igisobanuro gihagije.

Mu magambo y'icyongereza yiyandikiye, yagize ati "Life was meant for good friends and great adventure" Tugenekereje yashatse kuvuga ati "Ubuzima bwasobanuwe n'inshuti nziza no kumenya ibishya."

Aya magambo y'icyongereza, Shaddyboo yayakurikijeho imitima ine igaragaza urukundo ashobora kuba yagiriye uwo musore bigaragara ko ari umwarabu.

Mu gusoza ubu butumwa bwe yanyujije kuri Twitter, Shaddyboo yakoresheje imvugo iharawe n'urubyiruko muri iki gihe, agira ati "Hadashya se"

Ubusanzwe Shaddyboo ni umubyeyi w'abana babiri b'abakobwa yabyaranye na Meddy Sareh na we uzwi mu byo gufata no gutunganya amashusho.

Uyu mugore ubu yiyeguriye ibyo gushaka amafaranga mu mbuga nkoranyambaga ndetse bikaba byaramuhiriye kuko amaze iminsi akorana na kompanyi mu kwamamaza ibikorwa byazo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/IFOTO-Shaddyboo-areka-akana-ko-mu-jisho-Umwarabu-ati-Hadashya-se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)