Rayon Sports nayifashe iri mu bihe bibi, u Rwanda ruzampora ku mutima - Gomez wishimiye kongera gutoza Kagere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufaransa wagizwe umutoza wa Simba SC yo muri Tanzania, Didier Gomes Da Rosa avuga ko azohora yibuka yibuka u Rwanda rwamwubakiye izina kuko ari ho yatangiriye urugendo rwe rw'ubutoza muri Afurika.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo Simba SC yerekanye uyu mutoza watandunye na Al-Merrikh yo muri Sudani nk'umutoza mushya wayo mu gihe cy'imyaka 2, hari nyuma y'uko Sven umubiligi yatandukanye n'iyi kipe.

Mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko u Rwanda ruzamuhora ku mutima kuko ari ho yatangiriye urugendo rwe rw'ubutoza muri Afurika umwaka we wa mbere agahita atwara igikombe mu bihe bitari byoroshye.

Ati"Yego nari mu Rwanda ubwo natangiraga urugendo rwanjye rw'ubutoza muri Afurika, ni kimwe mu bihe byiza nagize, bwari ubwa mbere duhita dutwara igikombe. Ubwo nafataga Rayon Sports yari mu bihe bibi, u Rwanda ruracyari ku mutima wanjye n'uyu munsi niho nabereye uwo ndiwe."

Yakomeje avuga ko shampiyona nyinshi muri Afurika azikurikirana nk'umutoza w'umwuga by'unwihariko shampiyona ya Tanzania arayizi ndetse azi ko muri Simba SC harimo Meddie Kagere wabaye umukinnyi we muri Rayon Sports akaba yishimiye kongera kumutoza.

Ati"yego shampiyona yanyu narayikurikiranye imyaka myinshi, by'umwihariko nkurikirana Simba SC, nkunda kureba shampiyona z'Afurika nk'umutoza w'umwuga, ikipe yanyu ndayizi neza urugero Meddie Kagere yari umukinnyi wanjye muri Rayon Sports."

Didier Gomes Da Rosa yinjiye muri Rayon Sports 2012 ahita ayihesha igikombe cya shampiyona umwaka we wa mbere(2021-2013), umwaka wa 2013-2014 ari nawo yatojemo Meddie Kagere ntabwo yawurangije yahise atandukana na Rayon Sports.

Ntazibagirwa u Rwanda kuko rwamukoreye n'ubwo ngo yatoje Rayon Sports mu bihe bigoye
Yishimiye kongera gutoza Kagere Meddie



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-nayifashe-iri-mu-bihe-bibi-u-rwanda-ruzampora-ku-mutima-gomez-wishimiye-kongera-gutoza-kagere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)